Abakina ikinamico n’abanyarwenya bo mu Rwanda baratangaza ko kwishyira hamwe ari byo basanze bishobora kubafasha gutera imbere, bakaba bakwigarurira abakunzi benshi kurusha umuziki uyoboye muri iyi minsi.

Abakina ikinamico n'abanyarwenya biyemeje guteza imbere umurimo wabo

Umuziki ni kimwe mu bigize inganda ndangamuco mu Rwanda, kandi bigaragara ko hari indi ntera wateye ugereranyije n’izindi zikiri kwiyubaka nk’ abakina ikinamico ndetse n’abanyarwenya.

Ibindi nk’imbyino, ikinamico, urwenya, imivugo ntabwo biragera ku ntera ikomeye yo gutunga ababikora benshi nk’uko bimeze mu muziki.

Ni muri urwo rwego hashinzwe urugaga rw’Ikinamico n’imyiyereko ruhuriza hamwe amahuriro ane harimo iry’abanyarwenya, ababyinnyi b’imbyino z’amahanga, abo mu ikinamico n’abakora imivugo. Uku kwishyira hamwe kugamije guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo nabo batere imbere.

Jerome Ndamage Mugisha ukuriye ihuriro ry’abanyarwenya, avuga ko nyuma yo kwishyira hamwe intego bafite ari ukwigaranzura umuziki, uyoboye muri iki gihe, aho yagize ati: “twe nk’abakora comedy, turashaka guca ku muziki, kuko ubu niwo wa mbere mu Rwanda.”

Kuwa 23 Ugushyingo 2018, kuri Olympic Hotel hateganyijwe igitaramo cyo kumurika ku mugaragaro Urugaga rw’ikinamico n’Imyiyereko, aho hazaba hari abamamaye muri Comedy, ikinamico, kubyina no kuvuga imivugo.

Abakina ikinamico n'abanyarwenya biyemeje guteza imbere umurimo wabo

Abakina ikinamico n'abanyarwenya biyemeje guteza imbere umurimo wabo

Abakina ikinamico n'abanyarwenya biyemeje guteza imbere umurimo wabo

Abakina ikinamico n'abanyarwenya biyemeje guteza imbere umurimo wabo

Abakina ikinamico n'abanyarwenya biyemeje guteza imbere umurimo wabo

Abakina ikinamico n'abanyarwenya biyemeje guteza imbere umurimo wabo

Hazerekanwa ibimaze kugerwaho, hanashimirwe abagize uruhare mu guteza imbere ingeri z’ubuhanzi zibarizwa muri uru rugaga. Kwinjira bizaba ari ubuntu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU