Mu mpera z’icyumweru dusoje guhera ku wa gatandatu muri Volleyball bakinaga agace ka mbere ka marushanwa ya Volley Beach.

Abakinnyi ba REG VC batsinze agace ka mbere ka Beach Volleyball
Mukunzi na Marchal ba REG bakinnyi umukino wa nyuma na Patrick na Emmanuel ba UTB

Mu ishyirahamwe ry’umukino Volleyball mu Rwanda batangije irushanwa rya “Beach Volleyball National League 2018” umukino ukinirwa mu mucanga nki irushanwa rihoraha mu gihe cy’umwaka wose. Aya marushanwa ya Beach volley yategurwaga rimwe mu mwaka mu matariki ya nyuma, hasozwa shampiyona y’umwaka.

Aya marushanwa agiye kuzajya akinwa mu bihe bitandukanye byu mwaka, asimburanwa na Shampiyona ya Volleyball igihe cy’umwaka wose.

Abakinnyi ba REG VC batsinze agace ka mbere ka Beach Volleyball
Abakinnyi b’ikipe ya UTB Patrick na Emmanuel nibo batwaye umwanya 2

Ubu buryo butangiranye n’umwaka w’imikino wa 2018-19, mu gihe Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda riri kwitegura kwakira imikino ya Beach Volleyball ku rwego rw’isi mu mwaka utaha mu matariki yo hagati mu mwaka.

Iyi mikino ngarukamwaka ya Beach Volley yatangijwe ku munsi w’ejo yakinwe n’abakinnyi batandukanye bo mukiciro cya mbere cya Champiyona ya Volleyball mu Rwanda, ariko bafite amakipe bahagarariye.

Abakinnyi ba REG VC batsinze agace ka mbere ka Beach Volleyball

Abakinnyi ba REG VC batsinze agace ka mbere ka Beach Volleyball

Amarushanwa atishimiwe uburyo yateguwe, ku bafana bayakurikiranye guhera ku ntangiriro yawo kugeza ku iherezo ryayo, cyane ko bemeza ko harimo itandukaniro ry’uko uyu mukino usanzwe utegurwa.

Abakinnyi ba REG VC batsinze agace ka mbere ka Beach Volleyball
Mukinzi na Marchal ba REG VC nibo begukanye umwanya wa mbere

Bimwe mu byifuzo by’abakunzi b’umukino wa Beach volley barasaba ko, abo bireba mu nshingano bagerageza gutegura neza iri rushanwa ku girango riryohe, bongere imyanya yo kwicara ku kibuga, bashyireho indangururamajwi n’umuziki ku kibuga, ndetse n’aho kwicira akanyota n’inzara, nkuko basanzwe babitegura mu mikino isanzwe ibera mu karere ka Rubavu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU