Abakobwa bose bari guhatana muri Miss University Africa barimo Umunyana Shanita witabiriye iri rushanwa bahuye na Guverineri wa Imo irushanwa riri kuberamo.

Irushanwa rya Miss University Africa rimaze iminsi itanu ritangiye. Umwiherero uri kubera mu gace ka Owerri muri Leta ya Imo muri Nigeria ahateraniye abakobwa bo mu bihugu 45 bya Afurika.


Aba bakobwa bose barimo Umunyana wo mu Rwanda, bakiriwe na Guverineri wa Leta ya Imo ari nayo yakiriye irushanwa, ni mu muhango wabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Ugushyingo 2018.

Umunyana asanzwe afite ikamba ry’Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2018. Ni umwe mu bahataniye ikamba ry’ubwiza rya Miss University Africa 2018. Mbere yo kuva i Kigali yavuze ko yizeye kuzatsinda.



Abakobwa bose bari guhatana muri Miss University Africa barimo Umunyana Shanita witabiriye iri rushanwa bahuye na Guverineri wa Imo irushanwa riri kuberamo.

Umutoniwase Linda uheruka guserukira u Rwanda muri Miss University Africa yasoje ari mu icumi ba mbere mu gihe Lorriane Nadal wo muri Mauritius yatwaye ikamba. Irushanwa ryamaze ibyumweru bitatu ribera muri Nigeria, gutora uwatsinze byabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 2 Ukuboza 2017.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU