Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda mu ijoro ryo kuwa kabiri Tariki 06 Ugushyingo 2018 kugeza bukeye bafashe abantu 6 bageragezaga kubaha ruswa.

Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bafashe abantu 6 bageragezaga kubaha ruswa

Ni umukwabo wabereye mu muhanda munini uva mu karere ka Musanze werekeza mu karere ka Nyabihu, hagamijwe kurwanya impanuka zikomoka ku makosa akorwa n’abakoresha umuhanda.


Abantu batandatu 6 bafashwe na Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda, bafatwa bagerageza gutanga ruswa ku bapolisi kugira ngo bere guhanirwa amakosa yo kubura bimwe mubyo basabwaga.

Abafashwe ni Bankundamfite Aboudu w’imyaka  57, Hakizimana Laban w’imyaka 36, Nzabakubwira Emmanuel  afite imyaka 32, Niyigena Jean Bosco  w’imyaka 33 na Uwamaliya  Jackline w’imyaka 50 yari kumwe n’umushoferi we  Hakizimana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda Senior Superintendent of Police(SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi avuga ko abenshi muri aba bafashwe imodoka zabo zaburaga ibyangombwa bigaragaza  ko zakorewe ubugenzuzi bw’ibinyabiziga  (Control Technique), gupakira bakarenza urugero ndetse no gutwara imodoka batabifitiye ibyangombwa.

Yagize ati: “Bariya bose bafashwe amakosa yabo ajya gusa, abapolisi babahagaritse babasaba ibyangombwa basanga badafite icyangombwa cy’uko imodoka zakorerewe  ubugenzuzi bw’ibinyabiziga  (Control Technique) batangira gushaka guha ruswa abapolisi kugira ngo ayo makosa bayaburizemo.”

SSP Ndushabandi  akomeza avuga ko abapolisi iyo bahagarikaga imodoka, umushoferi yayivagamo agasanga hanze umupolisi akamuha amafaranga kugira ngo amureke.

Yaboneyeho kuburira bamwe mu bashoferi n’abanyarwanda muri rusange bagifite umuco mubi wo gushaka guha ruswa abapolisi ko bazajya bafatwa bashyikirizwe inzego zibishinzwe gukira ngo zibakurikiraneho icyaha cya ruswa.

Yagize ati: “Nagira ngo nongere mbwire  abantu ko leta y’u Rwanda ndetse no muri  Polisi y’u Rwanda ruswa itababarirwa ku gipimo cya zero(Zero tolerance),umuntu wese wishuka ko azaha ruswa abapolisi azajya afatwa byihuse.”


Yakomeje akangurira abanyarwanda kugira uruhare mu gufasha Polisi y’u Rwanda mu rugamba rwo kurwanya ruswa nk’uko bayifasha kurwanya ibindi byaha birimo ibiyobyabwenge, ubujura, ihohotera n’ibindi kandi bagakomeza gutangira amakuru arebana n’abanyabyaha ku gihe .

Aba bafashwe n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mumuhanda bose bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB kugira ngo bakurikiranwe.

Leave a Reply