Abaturage b’ahitwa Muhanga, mu gace ka Kigoma mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo bavuga ko hatoraguwe imirambo myinshi aho inyeshyamba zikomoka mu Burundi za RED-Tabbara zarwaniye n’abo bita abasirikare b’u Burundi.

Mu cyumweru gishize nibwo imirwano yatangiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho inyeshyamba zikomoka i Burundi ngo zarwanye n’undi mutwe w’inyeshyamba, bicyekwa ko ari abasirikare b’u Burundi bambutse umupaka bagiye guhangana n’iyi mitwe irwanya Leta.

Umwe mu baturage baganiriye na SOS/Burundi, yagize ati “tumaze gutoragura imirambo 14, gusa ntabwo turamenya imitwe y’ingabo babarizwagamo”.

Abaturage bavuga ko bahangayikishijwe n’umutekano w’ubuzima bwabo, ndetse ko bahangiyikishijwe n’uko indwara z’ibyorezo zishobora kubataka, ati “muri ibi bihe by’imvura, niba umuvu w’amazi atwaye umurambo mu mugezi, nyuma ayo mazi tukayanywa, byaduteza ibyorezo”.

Perezida w’umuryango w’Urubyiruko rw’Abanyamulenge, Nkunda Claude arahamagarira imiryango mpuzamahanga yo mu karere Congo iherereyemo kugira icyo ikora imitwe y’inyeshyamba zikomoka mu Burundi ikava ku butaka bwa Congo.

Yagize ati “Hari byinshi twahombye, inka n’andi matungo byaribwe ubwo iyo mirwano yabaga, ntabwo twumva uburyo Abarundi bazagupimanira imbaraga ku butaka bwacu, turasaba umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ICGLR, gukora ibishoboka byose iyi mitwe igahagarikwa”.

Akomeza avuga ko iyi mitwe y’inyeshyamba ikomoka mu Burundi ikomeza gusenya ubusugire bwa Congo.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’inyeshyamba za RED-Tabbara ku wa Mbere tariki ya 5 Ugushyingo 2018, ryavugaga ko izi nyeshyamba zishe abasirikare benshi b’u Burundi.

Mu mpera z’icyumweru gishize ingabo z’u Burundi zaganiriye na VOA zihakana amakuru avuga ko ziri ku butaka bwa Congo, mu gihe abaturage baturiye hafi y’umupaka w’u Burundi na Congo bemeje ko hari igihiriri cy’abantu barimo abitwaj intwaro baturutse mu Burundi binjira ku butaka bwa Congo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU