Ubushinjacyaha bwa Saudi Arabia bwasabiye igihano cyo gucibwa imitwe abicanyi 5 bishe umunyamakuru Jamal Khashoggi wakoreraga ikinyamakuru Washington Post wiciwe muri Turkia mu kwezi gushize bigatuma ibinyamakuru byinshi bicika ururondogoro.

Jamal Khashoggi yiciwe muri Turkia mu kwezi gushize atewe inshinge zirimo uburozi,nyuma yo kurwana no gutongana n’abicanyi 5 bamwishe bahita bahisha umurambo we nkuko byavuzwe n’umushinjacyaha Shaalan al-Shaalan.

Bivugwa ko Jamal Khasshoggi yishwe n’abagabo 21 bamaze gutabwa muri yombi aho 11 muri bo bamaze kwerekwa urukiko,bahamwa n’ibyaha ndetse 5 muri bo bari gusabirwa kwicwa baciwe imitwe n’uyu mushinjacyaha Shaalan al-Shaalan.

Shaalan al-Shaalan yavuze ko umugambi wo kwica Khasshoggi wapanzwe ku wa 29 Nzeri uyu mwaka,iminsi 3 mbere y’uko yicwa n’aba bagizi ba nabi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Ahmad al-Assiri wahoze ashinzwe iperereza muri Saudi Arabia ariwe wihishe inyuma y’urupfu rw’uyu munyamakuru kuko yateguye ikipe y’abicanyi 15 akabagabanya mu makipe 3.

Al Shalaan yavuze ko igikomangoma Mohammed bin Salman kiyobora Saudi,nta bumenyi gifite kuri ubu bwicanyi bwakorewe uyu munyamakuru.

Khasshoggi yishwe taliki 02 Ukwakira 2018 yicirwa muri ambasade ya Saudi iri muri Turkia ubwo yari aje gushaka ibyangombwa nyo gutandukana n’uwahoze ari umugore we kugira ngo ashyingiranwe n’umukunzi we w’umunya Turkia Hatice Cengiz.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU