Christus Regnat yo muri Kiliziya Gatolika i Remera yakoze igitaramo kizihiye benshi kigamije gusakaza ubutumwa bwo ‘Gusingiza Imana, Kurata u Rwanda, umuco n’amahoro bya muntu’.

Abitabiriye igitaramo cy'indirimbo za Christus Regnat batashye bizihiwe cyane

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Ugushyingo 2018 muri Serena Hotel. Cyitabiriwe mu buryo bukomeye n’abakunda iyi korali n’abandi bakirisitu muri rusange.

Abitabiriye banyuzwe n’indirimbo Christus Regnat yaririmbye, kuva igitaramo gitangiye kugeza kirangiye bayigaragarizaga ibyishimo no kunyurwa byiyubashye. Bataramiwe mu byiciro bitatu bigiye bifite ibisobanuro byihariye n’indirimbo zitandukanye bigendanye n’intego uyu mugoroba wari wahawe.

Zimwe mu ndirimbo zaririmbwe harimo Roho wa Nyagasani, Igipimo cy’Urukundo, Urumenesha, Abatoya Ntibagapfe, Imenagitero, Roho Wa Nyagasani, Amahoro y’umutima n’izindi zitandukanye.

Abitabiriye igitaramo cy'indirimbo za Christus Regnat batashye bizihiwe cyane

Umuyobozi wa Christus Regnat, Alice Nyaruhirira, yabwiye imbaga yashimiye imbaga yitabiriye iki gitaramo avuga ko ari iby’agaciro gakomeye kubataramira.

Yagize ati “Ijambo ryanjye ni rigufi gusa icyo nshaka kuvuga ni ugushimira Imana yadushoboje ko iki gikorwa kibaho, uko yadukomeje tugakomeza uyu muhamagaro, abatureze, abadufashije ndetse n’amwe muri hano. Inkunga yanyu uyu munsi kubona mwaje muri aha ni ikintu cy’agaciro kuri twebwe.”

Abitabiriye iki gitaramo usibye kuryoherwa n’uburyo indirimbo zaririmbwaga banyuzwe cyane n’uko cyari giteguranywe ubuhanga, umunota ntiwahushaga icyo wateguriwe, habayeho kubahiriza igihe mu buryo bwateguwe neza.

Reba amafoto y’uko igitaramo cyagenze mu ncamake 

Christus Regnat

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU