Amafoto y’umuraperi w’umuherwe muri USA, P Diddy yicaye yigunze wenyine ku gituro cy’uwahoze ari umugore we Kim Porter, yababaje benshi mu bakunzi ba muzika.

Amafoto ya P Diddy yigunze wenyine ku gituro cy’uwahoze ari umugore we yababaje benshi

Ku munsi w’ejo nibwo habaye umuhango wo gushyingura Kim Porter wahoze ari umufasha wa P Diddy babyaranye abana 3, witabye Imana ku wa Kane w’icyumweru gishize azize indwara y’ubuhumekero izwi nka pneumonia, umuhango witabiriwe n’abagera ku 1,500 biganjemo ibyamamare bitandukanye.


Umuhango wo gushyingura Kim Porter w’imyaka 47 watangiye saa tanu z’amanywa, tariki 24 Ugushyingo, 2018 mu rusengero rwa Cascades Hills i Columbus, ahasanzwe hashyinguye mama we Sarah Lee Porter, wapfuye muri 2014.

Amafoto ya P Diddy yigunze wenyine ku gituro cy’uwahoze ari umugore we yababaje benshi

Sean ’Diddy’ Combs (Puff Diddy) w’imyaka 49 yagaragaye yicaye wenyine ku gituro cy’uyu mugore we, ubona yigunze afite agahinda kenshi bikora benshi ku mutima.

Bimwe mu byamamare birimo Mary J. Blige, Dallas Austin, Ebony Electra, Marvett Britto, Diddy, Quincy Brown n’abandi bitabiriye umuhango wo gushyingura Kim Porter.

Amafoto ya P Diddy yigunze wenyine ku gituro cy’uwahoze ari umugore we yababaje benshi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU