Ubwo Miss Anastasie yari agarutse mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 05 Ugushyingo 2018 avuye muri Philippines yavuze ko adakundana n’umusore witwa Gatsinzi wari wagiye kumwakira, kandi nyamara mu bisa n’amarenga uyu musore we yavuze ko bakundana.

Amayobera m'urukundo rwa Miss Anastasie n'umusore witwa Gatsinzi uvuga ko bakundana

Ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018 ni bwo Miss Umutoniwase Anastasie wamamaye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 kubera gutega moto agiye mu mwiherero i Nyamata,  yerekeje muri Philippines aho yari yitabiriye irushanwa rya Miss Earth 2018, agezeyo asa n’uwatamajwe n’urukumbuzi maze yandika kuri Instagram ye ko akumbuye umugabo we w’ahazaza witwa Gatsinzi.

Amayobera m'urukundo rwa Miss Anastasie n'umusore witwa Gatsinzi uvuga ko bakundana

Uyu mukobwa yagaragaje ko akumbuye cyane uyu musore abinyujije ku rubuga rwa Instagram, avuga ko amukumbuye cyane, yagize ati: “Ndagukumbuye cyane mugabo wanjye Gatsinzi (I miss you my husband @gatsinzi_lee_official).”


Gatsinzi nawe abinyujije ku rukuta rwa Instagram yagaragarije umukunzi we Miss Anastasie ko amukumbuye. Yagize ati: “Ndagukumbuye mugore wanjye Umutoniwase Anastasie.”

Gatsinzi wari wagiye kwakira ku kibuga cy’indege Umutoniwase Anastasie ubwo yagarukaga mu Rwanda avuye muri Philipines, yirinze gutangaza byinshi ku rukundo rwabo ariko kera kabaye agaca amarenga ko bakundana.

Amayobera m'urukundo rwa Miss Anastasie n'umusore witwa Gatsinzi uvuga ko bakundana

Abajijwe niba bakundana koko, yagize ati: “Nta kintu na kimwe mbitangazaho, wasanga dukundana nta wamenya, turacyiganaho, tumaranye imyaka nk’itatu tuziranye, abavuze ko dukundana ntabwo babeshye.” 

Abajijwe niba uwavuze ko ari ababyara (Ni Anastasie wabivuze) yavuze ko hari igihe yabeshye.

Miss Umutoniwase Anastasie wabaye Miss popularity 2018 ndetse akaba na Miss Earth Rwanda 2018 abajijwe ku by’urukundo rwe na Gatsinzi, yasubije avuga ko ari abavandimwe, ko kuba ari mubyara we wasanga arirwo rukundo uyu musore avuga.

Anastasie yagize ati: “Gatsinzi ni musaza wanjye (Ni musaza wawe?), yeah ni Mubyara wanjye ariko ubwo ni na musaza wanjye, ntabwo dukundana, niba yavuze ko dukundana yabeshye, dukundana nk’abavandimwe keretse niba ari rwo rukundo yavugaga.”

Mu gihe Gatsinzi avuga ko baziranye mu myaka 3 ishize umuntu yakwibaza niba ababyara baba baziranye mu myaka itatu gusa.

Aba bombi batamajwe n’urukumbuzi mu gihe kingana n’iminsi itandatu bari bamaze nta wukubita undi ijisho, bituma baterana imitoma, ibi byabaye mu gihe Miss Anastasie yari amaze iminsi ahakanye ko nta mukunzi afite ubwo yabazwaga n’abanyamakuru niba nta mukunzi we wamuherekeje ubwo yari agiye kurira indege ngo yerekeze muri Philippines.


Nubwo yabihakanye ariko, uyu Gatsinzi yari ahari yamuherekeje ndetse banafata agafoto k’urwibutso mbere y’uko yerekeza muri Philippines.

Amayobera m'urukundo rwa Miss Anastasie n'umusore witwa Gatsinzi uvuga ko bakundana
Gatsinzi yari yaherekeje Anastasie ku kibuga cy’indege

Umutoniwase Anastasie nta gihembo na kimwe yegukanye muri iri rushanwa ryegukanwe n’umukobwa wo muri Vietnam witwa Phuong Khanh Nguyen.

Iri rushanwa rya Miss Earth riba buri mwaka ryatangiye mu 2001, uyu mwaka abakobwa bagera kuri 90 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi ni bo bahataniraga iri kamba.

Leave a Reply