Ikipe ya APR Fc ifite umukino ku wa gatatu saa cyenda kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo na Club Africain ya Tunisia ikomeje imyiteguro.

APR FC ikomeje imyitozo yo kwitegura Club Africain kuwa 3

Iyi kipe ya APR FC imaze iminsi yitegura umukino wa Total CAF Champions League uzayihuza na Club Africain yo muri Tunisia kuwa gatatu i Nyamirambo, ku munsi w’ejo nibwo yasoje iminsi yari yarahwe yo gukorera imyitozo kuri stade ya Kigali izakiniraho.

APR FC yarimaze iminsi ine iri kwitoreza ku kibuga cya Stade Regional i Nyamirambo izakiniraho, iyo minsi ikaba yarangiye ku munsi w’ejo ku Cyumweru.

APR FC ikomeje imyitozo yo kwitegura Club Africain kuwa 3

Biteganyijwe ko imyitozo ya nyuma ikipe ya APR FC izayikorera ku kibuga cya Shyorongi ku munsi w’ejo ku wa kabiri mu gitondo. Uyu munsi bakoreye imyitozo ibanziriza iya nyuma ku kibuga cya Shyorongi inshuro imwe ku munsi saa y’ine (10h00′).

Kugeza ubu abakinnyi bose ba APR FC bameze neza nta mvune n’imwe iri muri mo nkuko umutoza Murisa Jimmy abyemeza.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU