Masudi Djuma na AS Kigali beretswe ubudahangarwa n’abakeba babo  APR FC na Mukura VS ari nazo ziyoboye shampiyona nyuma yo gutsinda imikino yazo y’umutsi wa kane wa shampiyona y’U Rwanda.

APR FC na Mukura VS zongeye kwerekana ubudahangarwa imbere y'abakeba

APR FC ibifashijwemo na Hakizimana Muhadjiri na Byiringiro Lague, yatsinze Marines FC ibitego 2-0 byose byinjiye mu gice cya mbere ku munota wa 22 n’uwa 30, biyifasha gukomeza kuyobora shampiyona kuko imaze gutsinda imikino yose uko ari 4 nta n’igitego na kimwe iratsindwa.


APR FC yakoze agashya ko kuba iyi mikino 4 ya shampiyona yose imaze kuyitsinda ku bitego 2-0 birimo 3 bya Muhadjiri na 3 bya Lague ndetse na 2 bya Nshuti Savio.

Mukura VS nayo yatsinze umukino wa 4 wa shampiyona yikurikiranya, itsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 cyatsinzwe na Iradukunda Bertrand.

APR FC na Mukura VS zongeye kwerekana ubudahangarwa imbere y'abakeba

Kuva mu mwaka wa 2000, Mukura VS ntiyigeze ibasha gutsinda imikino 4 ya mbere muri shampiyona. Umwaka ushize wa shampiyona mu mikino 5 ibanza Mukura ntanumwe yatsinze aho yanganyijemo 3.

Etincelles FC yari ifite ubusa bw’amanota mu mikino 3 ya shampiyona yari imaze gukina,yakuye amanota 3 ya mbere kuri AS Kigali,iyisanze ku kibuga cyayo I Nyamirambo.

APR FC na Mukura VS zikomeje kuyobora shampiyona n’amanota 12 kuri 12 mu gihe Police FC ifite 9,Muhanga ikagira 8.

Rayon Sports izakira Gicumbi FC ku munsi w’ejo Taliki ya 04 Ugushyingo 2018, mu mukino uzabera kuri stade ya Kigali I Nyamirambo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU