Umuhanzikazi Asinah Erra mi umukobwa umaze kubaka iinza hano muri muzika nyarwanda  aho yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Good. do it, iri Joro ndetse n’izindi kuri ubu uyu mukobwa yakoze indirimbo yise Mama Africa nyuma yo kubona Umujyanama

Asinah nyuma yo kubona umujyanama arahamya ko muzika igiye gutera imbere

Mu minsi mike ishize nibwo uyu muhanzikaiz yashyize hanze amafoto abiri atandukanye  hanze mu buryo bwo kwamamaza indirimbo ye maze abantu benshi  bavuga ibintu byinshi bitandukanye kubera uburyo yari yambaye kuko agaragara yashyize udutemeri ku mabere ye ariko we  yagize ibyo atangariza Touchrwanda.

//pagead2.googlesyndication.com/pagead/js/adsbygoogle.js

 (adsbygoogle = window.adsbygoogle || []).push({});

yagize ati: “ariya mafoto arasanzwe nabikoze mu buryo bwo kwerekana umwimerere w’indirimbo yanjye nshya nise Mama Africa nkaba narayikoze  nshaka kwerekana umuco wa Kinyafurika.”

Yakomeje avuga ko ziriya foto zidateye isoni, agira ati: “urebye mu muco wa kera ni kuriya bambaraga, ntabwo navuga ngo ni urukozasoni, niba ushaka kuyigereranya n’ayo mafoto yandi.”

Asinah nyuma yo kubona umujyanama arahamya ko muzika igiye gutera imbere

Asinah nyuma yo kubona umujyanama arahamya ko muzika igiye gutera imbere

Mu gusoza ikiganiro na Asinah yaduhishuriye ko muri iyi minsi afite ibyishimo byinshi  kuko ubu yabonye umujyanama uri kumufasha muri muzika Umunigeria witwa Mary Boniface akaba yaragiye akorana n’ibyamamare byinshi  bikomeye hano muri Afurika, ibi bikaba bigiye kumufasha kugeza kure muzika ye hano muri afurika .

Kanda hano wumve Mama africa ya Asinah

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU