Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda Azam Rwanda Premier League2018-2019 igeze ku munsi wa kane wayo, irakomeze uyu munsi.

Azam Rwanda Premier League 2018-19 irakomeza ku munsi wa 4 wayo

Ni nyuma y’uko umunsi wa Gatatu wa Shampiyona Azam Rwanda Premier League, urangiye ku munsi w’ejo hashize kuwa kane ku mukino waranzwemo imyitwarire itari myiza n’amahane ku bakinnyi n’abafana ku kibuga, umukino wahuje ikipe ya Sunrise fc na Rayon Sports.

Uyu munsi kuwa Gatanu nibwo Shampiyona itangira umunsi wayo wa kane wa Shampiyona Azam Rwanda Premier League ku bibuga bitandukanye, izakomeze no mu mbera z’icyumweru turi gusozwa.

Dore uko imikino y’umunsi wa kane izakinwa:

Kuwa Gatanu Tariki 2 Ugushyingo 2018:

Musanze FC vs Espoir FC (Stade Ubworoherane)

Amagaju FC vs Police FC (Nyagisenyi)

Kirehe FC vs AS Muhanga (Kirehe)

Kuwa Gatandatu Tariki 3 Ugushyingo 2018:

Marines FC vs APR FC (Stade Umuganda)

SC Kiyovu vs Mukura VS (Stade Mumena)

AS Kigali vs Etincelles FC (Stade Kigali)

Ku cyumweru Tariki  4 Ugushyingo 2018:

Rayon Sports FC vs Gicumbi FC (Stade de Kigali)

Bugesera FC vs Sunrise FC (Nyamata)

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU