Umufasha w’uwahoze ari umukuru w’igihugu cy’igihangage Leta zunze Ubumwe za Amerika Michelle Obama afatanije na Barack Obama bakomeje kumenyekanisha igitabo cyanditswe ku buzima uyu muryango wabagamo muri White house.

Image result for michelle obama and barack obama kissing

Ibi bikorwa bizenguruka igihugu cyose ndetse no mu biganiro ku ma televiziyo atandukanye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bimaze gutuma benshi bamenya igitabo “becoming” cyanditswe na Madame Michelle Obama, igikorwa cyo kuri uyu wa gatandatu cyari kitabiriwe n’umujyanama wa Barack Obama Valerie Jarrett.


Kuri uyu wa gatandatu B Obama yatunguye inshuti ye y’ibihe byose akaba n’umubyeyi w’abana be maze amutunguza indabo nyinshi z’iroze ubwo bari muri “Capital One Arena” i Washington DC aho Barack Obama yariwe mushyitsi w’imena.

View this post on Instagram

Look who dropped by tonight! ❤️ #IAmBecoming

A post shared by Michelle Obama (@michelleobama) on

Jarret abaza Obama uko yabonye Michelle ubwo bahuraga bwa mbere Chicago mu mahuriro y’abanyamategeko, Obama yasubije ati: “yari yihariye, yari umunyembaraga n’umunyakuri kandi ntiyajyaga yirengagiza uwo bamenyanye.” Barack yavuze ko abuzukuru be bazaba abantu badasanzwe babikesha Michelle Obama.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU