Ndayishimiye Eric Bakame wakiniraga Rayon Sports bidasubirwaho yamaze kuba umukinnyi wa AFC Leopard, igihe cy’imyaka 2 muri Kenya.

Bidasubirwaho Bakame ni umukinnyi wa AFC Leopard imyaka 2

Umukinnyi Bakame wari umaze amezi 6 ari mu bihano yari yarafatiwe n’ikipe ya Rayon Sports, yasinye imyaka ibiri nyuma yuko yaramaze iminsi aganira n’iyi kipe. Ikipe ya AFC Leopard ni imwe mu makipe akomeye mu gihugu cya Kenya aho iza ku mwanya wa kabiri mukugira abafana benshi inyuma ya Gormahia.

Iyi kipe kandi ninayo ihangana na Gormahia mu kugira umubare mwinshi w’ibikombe kuko imaze kwegukana ibikombe bya shampiyona 13, mu gihe Gormahia imaze kwegukana byinshi ifite 17. Nyuma ya Tuyisenge Jacques werekeje muri iyi shampiyona 2016, Abakinnyi b’AbanyaRwanda bakomeje kwerekeza muri shampiyona ya Kenya ku bwinshi.

Bakame abaye undi mu kinnyi w’umunyaRwanda werekeje muri iki gihugu nyuma y’abandi berekejeyo muri uyu mwaka nka : Mvuyekure Emery ,Muzerwa Amin,Tubane James, Mico Justin, , Mugabo Gabriel, na Kayumba Sother.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU