Umubano wa Barack Obama na Michelle Obama wagiye ukura bigera aho uko babanye bihinduka igisobanuro cy’urukundo mu bantu ndetse umufasha w’uwahoze ayoboye igihugu gikomeye kuruta ibindi ku isi ntahwema kubigaragaza.

Brack Obama yagaragaje ibibazo 3 wakwibaza mbere y'uko ushinga umuryango

Urukundo rw’aba babaye abagize umuryango mukuru muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika watangiye ubwo bari mu ihuriro ry’abanyamategeko “Sidley Austin” ubwo Michelle yasabwe gukurikirana umusore w’inseko nziza wari ufite ubushobozi karemano bwo kumvisha ibitekerezo bye abamukurikiye kurusha benshi kandi bakabikurikiza.


Mu gitabo Yes, We (Still) Can cyanditswe na Pfieffer wahoze ashinzwe itumanaho mu biro bya President Obama yanditsemo iby’ikiganironama yagiranye n’umuyobozi we ku mubano n’umukunzi we ubwo bendaga gushakana maze Barack amubaza ibibazi bitatu akwiye kuba yaribajije mbere yuko amutumira mu bukwe Obama yise inama yagira ugiye gushaka wese.

Bwa mbere yaramubajije ati “ese uramwishimira?” undi ntiyumva neza ikibazo ariko Obama yamusobanuriye ko uyu aba ari umuntu bagiye kumarana igihe kinini kurenza undi uwo ariwe wese, icya kabiri cyarumvikanaga“atuma umwenyura?” icyanyuma cyo yagiraga ati sinzi niba ukeneye abana ariko yaramubajije ati “ese yavamo umubyeyi mwiza?”

Image result for barack obama and michelle obama wedding

Obama yakomeje abwira Pfieffer ko ubuzima ari burebure hari ibintu bigomba guhabwa agaciro bikwiye, Nyuma y’inama Pfieffer yagiriwe yamusubije yishimira umukunzi we kandi ateye ubwuzu kandi yavamo umubyeyi kumurusha Nyuma Obama yitabira ubukwe ubukwe bw’ushinzwe itumanaho mu biro bye.

Nyuma y’imyaka makumyabiri n’itanu babana Michelle Obama aherutse kwandika ku mbuga nkoranyambaga ziwe ati “Turacyagirana ubwuzu ndetse dukomeje no gukora cyane ngo dukomeze kubaka umubano wacu no gufatanya muri byose.”

Agace k'igitabo cya Pfieffer kerenama inama ya Brack Obama ku muntu ugiye gushaka.
Agace k’igitabo cya Pfieffer kerenama inama ya Barack ku muntu ugiye gushaka.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU