Migambi Emmanuel, Umukuru w’Umudugudu wa Mububa, Akagari ka Tunda, Umurenge wa Kamabuye mu Karere ka Bugesera, yakebwe ururimi aranakubitwa akekwaho gusambana n’umugore w’umuturage witwa Maniraguha Vianney.

Bugesera: Umukuru w’Umudugudu yakebwe ururimi nyuma yo gufatwa asamabana n’ umugore w’ abandi

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru nibwo ngo Migambi yahuye n’ umugore basambanye bavuye mu murenge wabo wa Kamabuye, nuko bajya gusambanira mu murenge wa Ngeruka nk’ uko Rwasa Patrick uyobora umurenge wa Ngeruka yabitangarije UMURYANGO.

Migambi ubu urembeye mu bitaro by’Akarere ka Bugesera i Nyamata, ahagenewe indembe ndetse akaba atabasha no kuvuga kubera ko yakebwe ururimi akaba yarabyimbye umusaya w’iburyo.


Bivugwa ko uyu muyobozi n’umugore basambanaga bafatiwe mu Murenge wa Ngeruka ariko ari abo mu Murenge wa Kamabuye.

Umuyobozi w’ akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yavuze ko Migambi yafatiwe mu cyuho cy’ubusambanyi hanyuma akarwana n’abo yasambanyirizaga umugore birangira bamuciye ururimi.

Rwasa Patric yavuze ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane niba nta bandi babigizemo uruhare, kuko bitumvikana uburyo umuntu umwe yamukata ururimi.

Kugeza ubu umugore wafashwe asambana n’umugabo we ukekwaho guca ururimi uwamusambanyirizaga umugore bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ruhuha, mu gihe Umukuru w’Umudugudu we arembeye mu bitaro.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU