Umuhanzi Burabyo Yvan Buravani uri kwitegura igitaramo ku wa gatandatu i Tariki 1 Ukuboza 2018 muri Camp Kigali ngo imyiteguro irarimbanije.

Imyitegura y'igitaramo THE LOVE LAB cya Buravani irarimbanije

Umuhanzi Yvan Buravani ukunzwe cyane hano mu Rwanda  ku bera indirimbo z’igisha zikanavuga ku rukundo, agiye ku murika umuzingo (Album) w’indirimbo ze, ziyobowe n’indirimbo ye nshya yakunzwe cyane yitwa “THE LOVE LAB”.

Iki gitaramo cy’izitabirwa n’abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda ndetse nabo mu bindi bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Imyitegura y'igitaramo THE LOVE LAB cya Buravani irarimbanije

Muri iki gitaramo biteganyijwe ko Umuhanzi Yvan Buravani azamurikira abakunzi be igihemba cya “La Prix decouvertes 2018” aheruka kwegukana, ndetse anamurike umuzingo w’indirimboze nyinshi zizaba ziyobowe n’indirimbo ye nshya aheruka gusohora yitwa “THE LOVE LAB” yiganjemo amagambo y’urukundo (imitoma).

Buravani ngo imyitegura y'igitaramo"THE LOVE LAB"irarimbanije

Tubibutse ko Umuhanzi Yvan Buravani aheruka kwegukana igihembo cy’umuhanzi mwiza, uzi kuririmba kandi watowe n’abantu benshi muri Afurika, cyitwa “La Prix decouvertes 2018” gitangwa n’inzu y’Itangazamakuru ikomeye cyane yitwa “RFI”.

Imyitegura y'igitaramo THE LOVE LAB cya Buravani irarimbanije

Ni irushanwa yarahuriyemo n’ibikomerezwa bitandukanye byaho muri Afurika nka AZAYA, BARAKINA, IYENGA n’abandi batandukanye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU