Mu gice cya nyuma mu biganiro byahuzaga impande zitavuga rumwe ku kibazo cya politiki y’ u Burundi, Benjamin Mukapa yatangaje ko nta mahirwe asigaye kugirango bashobore kumvikana..

Burundi: Abatavuga rumwe na Leta babona igisigaye ari inzira y’ intambara

Ibi Mukapa yabivuze nyuma yo kubona ko Guverinoma ya Perezida Pierre Nkurunziza idafite ubushake bwo kumvikana na opozisiyo.

Umwe mu batavuga rumwe na Leta y’ u Burundi uri mu buhungiro, Charles Nditije unayoboye CNARD yatangaje ko inzira zose zishoboka nubwo Leta ya Nkurunziza yanze iy’ ibiganiro, nk’ uko byatangajwe na IWACU.


Ati” Mu gihe inzira y’ amahoro idashoboka , tugomba kwishyira hamwe (Abarundi) tukareka kwitwaza amoko n’ amashyaka ahubwo tukarwanya abatubuza amahoro n’ ubwisanzure”.

Visi Perezida wa Frodebu, Léonce Ngendakumana nawe yahise atangaza ko guterwa ubwoba na Leta ya Nkurunziza no gutakaza icyizere kw’ abarundi benshi bizatuma bafata intwaro bakarwanira uburengenzira bwabo”.

Uyu munyapolitiki w’ inararibonye muri politiki y’ u Burundi, Ndikumana Leonce yakomeje agira ati” Nta gisigaye kuko tugenda tubona (hirya no hino…) abantu bitwaje intwaro bavuga ko batishimiye Leta iriho”.

Jean Bosco Ndayikengurukiye, wahoze ayoboye umutwe w’ inyeshyamba yasabye abashyize umukono ku masezerano ya Arusha guha agaciro ibyo basinye.

Yagize ati” Niba hari abantu batekereza ko bagiye gufata intwaro kugira ngo amasezerano azubahirizwe bari beshya ahubwo ndasaba impande zose kwirinda guteza intambara kuko nta byiza byayo”.

Ndayikengurukiye akomeza avuga ko hakiri amahirwe yo kumvikana ku nyungu z’abarundi bose nubwo Leta ya Pierre Nkurunziza yakomeje inaniza ibiganiro bya Arusha mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Uretse kwitwaza ko Ukwakira ari igihe cyateganyirijwe kwibuka Merichiol Ndadaye ufatwa nk’ intwari ya Demokrasi mu Burundi , CNDD-FDD yanze guha agaciro ibiganiro by’ amahoro byahuzaga Leta na opozisiyo i Arusha muri Tanzania.


CNDD-FDD ya Pierre Nkurunziza yakomeje yikanga ibi biganiro kuko izi neza ko bishobora gutuma itakaza ubutegetsi kuko n’ ubundi ijya kubugeraho nibyo byayifashije muri 2005.

Ikibazo cy’ u Burundi cyakomeje kuba ingutu nyuma yaho, Perezida Nkurunziza ahindura Itegekonshinga akiyamamariza kuyobora manda ya 3 bituma habaho imyigaragambyo ikomeye y’abaturage mu Mujyi wa Bujumbura yaje gukurikirwa na Coup d’ Etat yaje gupfuba ariko ituma abantu benshi bahunga n’ abandi bahasiga ubuzima.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU