Malibu muri California, ibyamamare bitandukanye byabangiye ingata amaguru kubera uyu mujyi wafashwe n’inkongi y’umuriro iri gutwika buri mazu igezeho. 

California: Ibyamamare bituye Malibu byabangiye ingata amaguru

Uyu mujyi uri muri Leta ya California, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wafashwe n’inkongi y’umuriro ndetse benshi mu byamamare bawutuyemo nka Kanye West n’umugore we Kim Kardashian, Lady Gaga, Leonardo Dicaprio, Jack Nicholson, Miley Cyrus, Robert Downey Jr., Tom Hanks, Janet Jackson n’abandi benshi bahisemo guhunga.

Benshi mu byamamare bituye uyu mujyi bamaze kwimukira Los Angeles, kuko hatagize igikorwa amazu yabo nayo yafatwa n’iyi nkongi y’umuriro mu minsi iri imbere.

Mu mashusho n’amafoto ari gukwirakwira hirya no hino ku ma Televiziyo ndetse no mbuga nkoranyambaga, ari kugaragaza amazu, imodoka biri kugumirana ndetse abashinzwe kuzimya umuriro bananiwe neza neza, bisa n’aho babuze icyo gukora.

Kim Kardashian abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yatangaje ko polisi yageze iwe, imuha isaha imwe yo kuba avuye mu nzu ye agahunga kugira ngo uyu muriro utamusanga mu rugo we n’abana be batatu ukamuhitana.

Lady Gaga na Mark Hamill bamaze gutangaza ko bahunze mu gihe Will Smith yabwiye abakunzi be ko umuriro ugiye kugera ku nzu ye ndetse ari kwitegura guhunga Malibu.

Inzu ya Caitlyn Jenner usanzwe ari nyina w’ibyamamamre mu mideli birimo Kylie Jenner,Kendall Jenner, bene se wa Kim Kardashian na bene nyina yamaze gushya nkuko ibinyamakuru byabitangaje ndetse uyu mugore yimukiye LA ku bakobwa be.

California: Ibyamamare bituye Malibu byabangiye ingata amaguru

Uyu muriro watewe n’ibiza umaze gutwika ahantu hangana na hegitari zisaga ibihumbi 14 hafi y’umujyi wa Los Angeles, ukomeje gutizwa umurindi n’umuyaga uri ku muvuduko wa kilometero 80 ku isaha.

Iyi nkongi y’umuriro kandi ikaba imaze kwica abantu icyenda mu gihe abarenga ibihumbi 25 bamaze guhunga aka gace ka Malibu.

California: Ibyamamare bituye Malibu byabangiye ingata amaguru

California: Ibyamamare bituye Malibu byabangiye ingata amaguru

California: Ibyamamare bituye Malibu byabangiye ingata amaguru

California: Ibyamamare bituye Malibu byabangiye ingata amaguru

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU