Rambo wahoze ari umukuru w’inyeshyamba muri Repubulika ya Central Africa, akaba yari umudepite kuri uyu wa gatandatu, itariki 17 Ugushyingo yagejejwe mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa La Haye (The Hague) mu Buholandi ngo aburanishwe ku byaha byibasira inyokomuntu ashinjwa.

Central Africa: Umudepite wahoze ari umukuru w’inyeshyamba bamwita Rambo yoherejwe muri ICC

Uru rukiko rushinja Alfred Yekatom kwica, iyicarubozo, kugaba ibitero ku baturage b’abasivile no gukoresha abarwanyi b’abana.

Yekatom, bakundaga kwita “Rambo”, yayoboye umutwe w’inyeshyamba z’abakristu wavutse nyuma y’aho inyeshyamba z’abayisilamu zifatiye ubutegetsi mu mwaka wa 2013.


Iryo tsinda ryari rigize igice cy’umutwe wiganjemo inyeshyamba z’abakristu zitwa anti-Balaka, wavutse uvuga ko ugamije kurwanya izo nyeshyamba z’abayisilamu.

Yekatom ashinjwa ibirego birimo n’ibyaha byo mu ntambara, bivugwa ko yakoze mu mpera z’umwaka wa 2013 no mu ntangiriro z’umwaka wa 2014.

Yekatom yatowe nk’umudepite mu mwaka wa 2016, nubwo yari yarafatiwe ibihano n’umuryango w’abibumbye, yatawe muri yombi amaze kurasira mu nteko ishingamategeko.

Mu kwezi gushize kw’Ukwakira Yekatom yatawe muri yombi ubwo yarasishaga imbunda ari mu nteko ishingamategeko y’iki gihugu, agahita yiruka, nyuma yo gushyamirana n’umudepite mugenzi we.

Alfred Yekatom

Ni inshuro ya mbere umuturage wo muri Repubulika ya Central Africa yoherejwe kuburanishirizwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, FIDH, wavuze ko bigaragaza ko abategetsi ba Repubulika ya Centrafrique bashishikajwe no kurwanya umuco wo kudahana.

Ubushyamirane bushingiye ku myemerere y’amadini bukomeje kugariza iki gihugu, abantu hafi 40 ku wa gatanu bakaba bariciwe rwagati muri iki gihugu.

Hagati aho, umusirikare wo mu ngabo zo kubungabunga amahoro z’umuryango w’abibumbye yapfuye nyuma yo gukomerekera mu mirwano mu gitero cyari cyagabwe ku kigo cy’izi ngabo kiri mu burengerazuba bw’igihugu.

Umupadiri na we yishwe atwitswe mu mujyi wo hagati mu gihugu, kandi ONU ivuga ko abantu babarirwa mu bihumbi byabaye ngombwa ko bata ingo zabo bagahunga ibikorwa by’urugomo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU