Couple ya AntoMigno yamenyekanye cyane, amaso ya benshi akababona baba bahuye cyangwa babakurikira kuri Facebook na Instagram, Antoine Iyamuremye na Aurore Mignone bakoze ubukwe kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ugushyingo 2018.

Couple ya AntoMigno yamamaye ku mbuga nkoranyambaga yarushinze

Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wa Couple ya AntoMigno wabereye muri Cathedral St Michel, saa munani.

Iyamuremye na Mignonne bamaranye imyaka itanu, bamamaye cyane kubera uburyo badakunda gusigana, ndetse ugasanga iteka bambara imyenda ikoze mu ruhu rumwe, yaba iy’ibirori cyangwa iyo mu bikorwa bisanzwe.

Ibishashi by’urukundo rwabo byatunguye benshi babona uko bunze ubumwe, no mu gihe bari batarashakana cyangwa ngo berure ko bagiye gukora ubukwe.

Iyamuremye usanzwe ari rwiyemezamirimo ndetse akorera imwe muri banki zikomeye mu Rwanda hamwe n’umugore we, bamaze kumenyerwa ku kazina ka AntoMigno, kabumbye amazina ya bombi.

Mignonne aheruka kubwira itangazamakuru ko guhitamo kwambara imyenda isa n’iya Iyamuremye, babikora nko kugaragaza icyo bahuriye n’urukundo bafitanye.

Iyamuremye we avuga ko kurimba ari ibintu byakunze kuba mu maraso ye, cyane ko mbere yajyaga ategura amarushanwa y’ubwiza no kumurika imideli.

Avuga ko bajya gutangira kwambara ibisa, byaturutse ku buryo bahuzaga imyambarire mu buryo babaga batapanze, ubwo batangiraga inzira y’urukundo.

Ati “Umwe mu nshuti zacu yadutumiye twembi mu munsi mukuru. Mu buryo tutapanze, twisanze twambaye amabara amwe noneho kubera ko abantu bari bazi iby’ubucuti bwacu, bakadushimira uburyo twambaye neza. Ni uko igitekerezo cyahise kivuka.”

Avuga ko nta muntu wigeze abibagayira, uretse ko n’iyo byabaho badateze kubihindura.

Nyamara nubwo aba bantu bagiye bagaragara inshuro nyinshi bambaye kimwe, Iyamuremye yasobanuye ko hari ubwo bisanga bambaye imyenda isa, batigeze babipanga.

Iyamuremye avuga kuri Mignonne yagize ati “Nakunze uburyo yicisha bugufi kandi akaba umuntu utega amatwi.”

Iyamuremye na Mignone bamenyana bwa mbere bahuriye mu bukwe bw’umucuti basangiye, bahana nimero za telefoni, amateka atangira ubwo.

Amafoto :AFRIFAME

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU