Cristiano Ronaldo yamaze gufata umwanzuro wa kigabo, asaba umukunzi we Georgina Rodriguez bari bamaze imyaka irenga 2 bakundana ko yamubera umugore.

Cristiano Ronaldo yasabye umukunzi we Georgina Rodriguez kumubera umugore

Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus yakundanye n’abakobwa benshi ariko birangiye yemeye gushyingiranwa na Georgina Rodriguez wamubyariye umwana w’umukobwa mu mwaka ushize.

Ikinyamakuru gikomeye muri Portugal cyitwa Correio da Manha cyavuze ko Ronaldo yamaze gutera ivi imbere Georgina amusaba ko bashyingiranwa nawe arabimwemerera ndetse kuri ubu bari kwitegura ubukwe.

Georgina Rodriguez ari gushaka ikanzu nziza cyane mu bahanga mu gukora imyenda ku buryo we na Cristiano Ronaldo bazaba bakeye mu mpeshyi itaha mu bukwe bwabo.

Cristiano Ronaldo yasabye umukunzi we Georgina Rodriguez kumubera umugore

Georgina na Ronaldo babana nk’umugabo n’umugore mu Butaliyani we n’umuryango w’iki cyamamare muri ruhago.

Nkuko Correio da Manha yabitangaje, abantu b’inshuti za hafi za Cristiano Ronaldo nibo bemeje ko yamaze kwambika impeta Georgina, ndetse ubukwe bwabo buzaba mu mpeshyi itaha.

Cristiano Ronaldo yahuye na Georgina Rodriguez muri Kamena 2016 ndetse mu gikombe cy’isi uyu mukobwa yagaragaye yambaye impeta nziza ya Diyama igura akayabo k’ibihumbi 615 by’amapawundi.

Ronaldo na Georgina bagaragaye mu Bwongereza mu ntangiriro z’iki cyumweru basohokeye kuri stade ya tennis izwi cyane ya O2 ndetse na restaurant ikomeye ya Zela ibamo imivinyo zihenze cyane ku isi.

Cristiano Ronaldo yasabye umukunzi we Georgina Rodriguez kumubera umugore

Ronaldo na Georgina bagaragaye bambaye impeta zisa
Ronaldo na Georgina bagaragaye bambaye impeta zisa

Mu minsi ishize nibwo nyina wa Cristiano Ronaldo Dolores Aveiro yatangaje ko Georgina ari umukazana we w’ahazaza kubera ko atuje ndetse yubaha none Cristiano Ronaldo yabihaye umugisha.

Cristiano Ronaldo yasabye umukunzi we Georgina Rodriguez kumubera umugore

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU