Icyishaka David uzwi nka Davis D, umwe mu bahanzi nyarwanda bavugwaho udushya twinshi dutandukanye, yavuze umuhanzikazi nyarwanda abona umutima ugahagarara. 

Davis D yatangaje umuhanzikazi nyarwanda abona umutima ugahagarara kubera ubwiza bwe

Umuhanzi nyarwanda Davis D ukunze gukora indirimbo zikundwa na benshi ndetse zikoranwa udushya ndetse n’amashusho yazo aba ari ku rwego rwo hejuru, yavuze ko mu bahanzikazi nyarwanda yibonamo Charly, umwe mu bakobwa bagize itsinda rya Charly na Nina.

Mu kiganiro aherutse kugirana na K Tv Rwanda, yavuze ko abantu bishimiye indirimbo ye nshya Soso ikozwe mu buryo budasanzwe, aho yatangaje ko iyi ndirimbo iri mu ndirimbo zamuhenze aho yamutwaye arenga Miriyoni y’amanyarwanda, avuga ko kuri ubu afite ibikorwa byinshi ateganyirije abafana be birimo indirimbo igiye gusohoka muri uku kwezi.

Davis D yatangaje umuhanzikazi nyarwanda abona umutima ugahagarara kubera ubwiza bwe

Abajijwe impamvu abantu bakunze kumwitiranye n’umuhanzi WizKid ko baba bakora bimwe, we yasubije ko ntaho bahuriye kuko we ari Davis wakoze Soso, WizKid akaba ari we wakoze Fever ngo iri ni itandukaniro ryanjye nawe. Yagize ati: “Davis D njyewe mfite soso yanjye rwose ntaho ihurira na Fever ya WizKid urumva ko ntaho duhuriye.”

Abajijwe umukobwa w’umunyarwanda ushobora kumukurura kuburyo yakwifuza ko bakorana amashusho yasubije ko ari umuhanzikazi Charlotte Rulinda (Charly). Davis D yagize ati: “Charly buriya niwe mukobwa kubwanjye numva twakorana amashusho.”

Davis D yatangaje umuhanzikazi nyarwanda abona umutima ugahagarara kubera ubwiza bwe

Yakomeje avuga ko nubwo ari umuhanzikazi abona umutima ugahagarara, ubusanzwe ari inshuti ye cyane mu buzima busanzwe kandi bajya basangira, abajijwe niba bashobora kumutumikira kuri Charly kugirango bamusabe bazakorane amashusho Davis D yasubije ko umugabo ari uwisabira, naramuka abikeneye azabimusaba ku giti cye atarinze gutuma undi muntu.

Twakwibutsa ko Davis D ari umuhanzi nyarwanda kuri ubu ukomeje kwerekana ibikorwa bidasanzwe kubera urukundo afitiye muzika nyarwanda, ho kuri ubu ari mu bahanzi bamaze kubaka izina mu ruhando rw’umuziki nyarwanda abikesha ibikorwa bye birimo indirimbo zikubiyemo ubutumwa bwubaka abanyarwanda.

Kanda hano wrebere amashusho ya Soso Davis D yashyize hanze:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU