Diamond Platnumz mu buzima bwa buri munsi avuga ko uyu mwaka wa 2018 wamubereye uw’amarira nyuma y’ibibazo bitandukanye yagiye ahura na byo nubwo benshi mu bamubona babona ameze neza.

Diamond Platnumz yahishuye akaga yahuye nako mu 2018

Diamond Platnumz wamamaye mu ndirimbo zitandakunaye nka Jibebe, Sikomi n’izindi, avuga ko ikintu cyamuhangayikishije kurusha ibindi muri 2018 ari uburwayi bwa nyina. Sanura Sandra nyina w’uyu muhanzi, yamaze igihe kirekire arwaye mu ntangiriro za 2018 n’ubwo rubanda batigeze babimenya.


Aganira n’imwe mu ma radio yo mu gihugu cya Tanzania, Diamond yeruye avuga ko uburwayi bw’umubyeyi we bwamugizeho ingaruka zikomeye.

Diamond Platnumz yahishuye akaga yahuye nako mu 2018

Diamond usanzwe ari umubyeyi w’abana batatu, yavuze ko yabuze icyo yafata n’icyo yareka ubwo nyina yari arembye. Yahishuye ko ubu burwayi bwa nyina bwatumye amara igihe kitari gito mu marira.

Ati: “Nabaga ndi kumwe na mama igihe kirekire ndetse nkanamubona ari mu bubabare bukomeye. Umwaka ugitangira, nahoraga ndira umunsi wose, mu by’ukuri nari mu rujijo. Nize ko mu buzima habaho kugira ubuzima bwiza no kurwara. Magingo aya, umubyeyi wanjye amerewe neza. Nize ko uyu munsi ushobora kuba uri ku rubyiniro uririmba, ejo bikagera warembye.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU