Umuhanzi w’icyamamare ukomoka mu gihugu cya Tanzanie Diamond Platinumz wavuzweho cyane gukundana n’abagore benshi kuri ubu yavuze ku mukobwa wamwangiye ubukene agatuma yinjira mu buhanzi.

Uyu muhanzi wirinze kugira izina ry’uyu mukunzi we wambere avuga yagize ati: “Nari mfite umukunzi twari twamaranye umwaka umwe. Yari mwiza ariko nta kintu nari mfite icyo gihe, Yatangiye guhinduka aza kubona undi mugabo wamuhaga amafaranga menshi. Yaraje ambwira ko atabana n’umuntu utibashije ubwe. Nararize, yatumye nandika indirimbo ya mbere”Nakwambie” iza kumenyekana cyane.”


Kuri umuhanzi Diamond Platinumz mu bitaramo akorera mu gihugu cye cy’amavuko asarura miliyoni ebyiri z’amashiringi ya Tanzanie mu gitaramo kimwe, akaninjiza miliyoni 7 z’amashiringi akoreshwa muri Tanzanie ku bitaramo akorera hanze y’igihugu cye, Diamond avuga yemeza kugeza ubu nta kibazo cy’amafaranga asigaranye.

Diamaond na Rayvanny baherutse gucibwa amafaranga agera kuri miliyoni icyenda z’amashilingi ya Tanzanie nk’igihano ku ndirimbo baherutse gusohora yitwa Mwanza yashijwe na BASATA ko irimo ibikorwa binyuranije n’umuco wa Tanzanie byo gukwirakwiza ubusamabanyi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU