Umunya Côte d’Ivoire Didier Drogba (Didier Yves Drogba Tébily) wakiniye Chelsea FC n’Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire ategerejwe mu Mujyi wa Kigali, aho azaba yitabiriye Inama Mpuzamahanga ku kuboneza urubyaro igiye kuhabera.

Didier Drogba ategerejwe mu mujyi wa Kigali

Iyi nama izabera i Kigali itegerejwemo abarenga 3000 bo mu bihugu 110, iteganyijwe hagati ya tariki 12-15 Ugushyingo 2018, ikazitabirwa na bamwe mu bayobozi bakomeye ku Isi n’abagore b’ibyitegererezo mu ngeri zitandukanye.

Muri iyi nama hateganyijwe kuzaganirirwa ku byakozwe muri serivisi zo kuboneza urubyaro, kwishimira ibyagezweho no kureba ahakenewe umwotso.

U Rwanda akababa ari kimwe mu bihugu byimakaje serivisi zo kuboneza urubyaro mu gihugu, aho raporo ya gatanu y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ku Miturire n’Ubuzima (RDHS 5) yerekanye ko ubushakashatsi bwakorewe ku bagore 13,497, bugaragaza ko mu 2005 umugore umwe yabarirwaga impuzandengo y’abana 6.1, mu 2014/2015 yageze kuri 4,2. Intego ni uko baba 2,3%.

Ibarura ryo mu 2012 ryerekanye ko umubare w’ Abanyarwanda ushobora kwikuba kabiri hagati y’imyaka 20 na 25. Iyo gahunda zo kuboneza urubyaro zitabaho byashoboraga kuba nko mu myaka 10 na 15.

Amakuru dukesha IGIHE ni uko rutahizamu Didier Drogba nawe azitabira iyi nama. Si ubwa mbere kandi azaba akandagiye ku butaka bw’u Rwanda, kuko yahageze ari kumwe n’ikipe y’igihugu cye “Les Éléphants.”

Didier Drogba ategerejwe mu mujyi wa Kigali

Didier Drogba w’imyaka 40 agiye kuza mu Rwanda nyuma yo gusezera ku mupira w’amaguru. Ni umwanzuro yafashe nyuma yuko ikipe ye ya Phoenix Rising itakaje igikombe cya USL (United Soccer League) Cup yahataniraga na Louis Ville City FC.

Ikipe ya Didier Drogba yatsinzwe igitego 1-0 mu mukino uhuza amakipe yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Amerika na Canada.

Didier Drogba yatsinze ibitego 157 mu mikino 341 akinira Chelsea mu 2004-2012, atwara ibijkombe bitatu bya Shampiyona ya Premier League na kimwe cya Champions League, ayivuyemo ajya muri Shanghai Shenhua yo mu Bushinwa na Galatasaray yo muri Turikiya.

Didier Drogba ategerejwe mu mujyi wa Kigali

Yasubiye muri Chelsea  mu 2014-2015, atsinda ibitego birindwi mu mikino 40, anafasha José Mourinho watozaga iyi kipe gutwara shampiyona.

Didier Drogba yakomereje muri Montreal Impact aho yamaze amezi 18 mbere yo kwerekeza muri Phoenix Rising.

Didier Drogba ni umunyabigwi iwabo kuko yatsindiye Côte d’Ivoire ibitego 65 mu mikino 104 ndetse yabaye umukinnyi mwiza muri Afurika inshuro ebyiri.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU