Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu benshi bakora imibonano mpuzabitsina mu buryo bwo kwishimisha gusa ariko ntibamenye n’umumaro gukora imibonano mpuzabitsina mu gitondo ubafitiye.

Dore ibanga ribumbatiye ibyiza utari uzi byo gukora imibonano mpuzabitsina mu gitondo utaratangira imirimo

Kugira ngo rero ababana (umugore n’umugabo) baryoherwe n’urukundo, ni uko baba babanje gutegurana ndetse no kuganira ku gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina mbere, kugira ngo bose baze kwisanga mu gikorwa neza.

Ni ngombwa rero ko abakora imibonano mpuzabitsina mu buryo bwemewe n’amategeko baba banasabwa kumenya igihe babikorera kugira ngo bibagirire umumaro.


Ubushakashatsi bwerekanye ko iyo umugore n’umugabo bakoze neza imibonano mpuzabitsina mu gitondo mbere yo kubyuka, bibafasha kwirirwa neza ndetse n’akazi kagakorwa mu mutuzo n’amahoro.

Ubu bushakashatsi mu bijyanye n’imyororokere buvuga ko iyo umugore n’umugabo bakoze imibonano mpuzabitsina mu gitondo, bituma buri wese yiriranwa akanyamuneza ndetse akumva nta kintu na kimwe kimukoma mu nkokora mu byo akora dore ko aba yanaruhutse mu mutwe.

Abahanga bavuga ko gutera akabariro mbere yo kujya mu yindi mirimo, bisa nko gukora imyitozo ngororamubiri bityo uretse no kuba umuntu aba yaruhutse, ahubwo ngo aba anafite ibyishimo yatewe n’uwo bashimishanyaga bityo bigafasha cyane kugarura umunezero, ituze, urukundo ndetse n’umwete mu kazi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU