Kuwa mbere Tariki 12 Ugushyingo 2018, Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) Karekezi Leandre yerekeje mu gihugu cya Mexique.

FRVB bagiye kugaragaza imikoresherezwe y’ingengo y’imari muri FIVB

Ku munsi w’ejo Bwana Karekezi Leandre yerekeje mu gihugu cya MEXIQUE  mu mugi wa Cancun muri Amerika yo hepfo, aho agiye kwitabira
inama mpuzamahanga  y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ku isi
(FIVB) izaba ku nshuro ya 36  “The 36th FIVB World Congress ”

BIteganyije ko iyi nama izatangira ku i tariki 15 Ugushyingo 2018 isozwe Tariki
16 Ugushyingo 2018.


Muri iyi nama mpuzamahanga y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ku isi (FIVB) izibanda ku kugaragaza imikoresherezwe y’ingengo y’imari, kuva mu mwaka wa 2016 ndetse na 2017, hakazanamurikwa ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka 2019-2020.

Ku ruhande rw’Ishyirahamwe Nyarwanda Ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), ni umwanya mwiza wo guhura n’abayobozi b’amashyirahamwe yo mu bihugu
bitandukanye byateye imbere mu mukino wa Volleyball kw’isi, bakungurana
ibitekerezo ndetse bakaganira ku bufatanye mu guteza imbere volleyball.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU