Mu karere ka gakenke, umurenge wa Rusasa mu mugezi wa Gaseke hatowe umurambo wa nyakwigendera NIYONZIMA Jean Pierre watawe mu mazi.

Gakenke: Mu mugezi wa Gaseke hatowe umurambo y'umugabo

Amakuru atangwa n’abaturanyi ndetse n’abo mu muryango we, bavuga ko uyu NIYONZIMA Pierre wasanzwe mu mazi yamaze gupfa bamuherukaga kuwa kabiri ubwo yavaga mu rugo agiye gufata amafaranga agera ku bihumbi 250 Frw ngo yari yasaguriwe ku cyamunara yari aherutse guterezwa, yavayo agahitira mu kabari k’ahitwa muri Gaseke katari kure y’aho yari asanzwe atuye, bigakekwa ko yishwe avuye muri ako kabari.


Ubuyobozi bw’akagari ka Rumbi uyu nyakwigendera yari atuyemo na bwo bwemeza ko mu bimenyetso bigaragarira amaso ari uko uyu nyakwigendera yishwe kuko bamusanze azirikiye mu mufuka ndetse uwamuroshye ngo akanashyiramo ibuye kugirango yibire hasi mu mazi nk’uko NSABIMANA Samuel uyobora aka kagari yabitangaje.

Abatuye muri aka gace bavuga ko uyu atari we muntu wa mbere uhiciwe muri ubu buryo, ahubwo ngo bisa nk’ibintu bimaze kuhaba akamenyero kuko ngo mu myaka itatu ishize muri aka gace hamaze kwicirwa abantu batanu muri ubu buryo, ari na byo baheraho basaba inzego z’umutekano ko zahitaho by’umwihariko.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU