Gicumbi bahangayikishijwe n’inzoga zitemewe mu Rwanda zigaragara muri aka karere zigira ingaruka mbi ku buzima bw’abazinywa.

Gicumbi kanyanga iri gucika, haduka izindi zitemewe n'amategeko

Abaturage barasaba inzego z’ubuyobozi gushyira imbaraga mu kurwanya inzoga z’inkorano zigacika nk’uko kanyanga igenda igabanyuka muri ako gace.


Intara y’amajyaruguru by’umwihariko mu turere twa Gicumbi na Burera duhana imbibi n’igihugu cya Uganda ni hamwe mu hakunze kuvugwa no kugaragara ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga aho hadashobora gushira ukwezi hadafashwe cyangwa ngo hamenwe ibirenga litilo ibihumbi 5000.

Nyuma y’aho hatangiye kwigwa uburyo hashyirwaho ibihano bikakaye birimo n’igifungo cya burundu ku wabifatiwemo, kuri ubu muri utu turere ngo hari abatinye gukomeza kwijandika mu bikorwa byo gucuruza Kanyanyanga bahitamo kwigira mu gukora inzoga zitemewe (bamwe badatinya kuvuga ko zitujuje ubuziranenge) na zo zifatwa nk’ibiyobyabweng nk’uko Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney uyobora intara y’amajyaruguru yabisobanuye .

Iyo uganiriye na bamwe mu batuye ibice bivugwamo bene izo nzoga biragoye ko babikwemerera cyangwa ngo bagutungire agatoki aho zengerwa, icyakora hakaba abiyemerarera ko basomaho zikabazengereza bakabiheraho basaba inzego z’ubuyobozi kuzirwanya.

Kimwe mu banywa inzoga cyane cyane urwagwa basaba kugira ngo n’izi nzoga zitujuje ubuziranenge zicike burundu ngo ni uko hakongerwa inganda z’inzoga z’umwimerere zikanabegera kuko hari abo ziba ziri kure bagahitamo kwenga uko babonye. Ibintu ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru buvuga ko biri muri gahunda.

Gicumbi kanyanga iri gucika, haduka izindi zitemewe n'amategeko
Hari abayinywera muri Uganda bakayizana mu nda, bagateza umutekano muke mu Rwanda

Nubwo bivugwa ko kanyanga igenda igabanuka mu bice bya Gicumbi na Burera ngo hari abahitamo kujya kuyinywera hakurya muri Uganda bakayizana mu nda bagateza umutekano muke. Na byo abaturage bakaba basaba ko byafatirwa ingamba abakora ibyo na bo bagahanwa kuko hari aho usanga bidegembya.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU