Nyuma yibibazo by’umutekano bikomeje guterwa n’ umutwe wa ADF ukomeje kugaragaza ingufu hataramenyekana aho izivana, igisirikare cya Uganda kiravuga ko kigiye gukomeza kuryamira amajanja gikomeza n’ubwirinzi bwacyo, ari nako gitekereza kugaba ibitero.  

Hakomeje kwibazwa impamvu ingabo za Monusco na FARDC ziri guhabywa n'umutwe wa ADF

Nk’uko byatangajwe n’abayobozi batandukanye ba gisirikare ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, kwibaza bije nyuma y’aho izi nyeshyamba za ADF zigabiweho igitero n’ingabo za Monusco zifatanyije n’iza FARDC ariko zikabasha kwihagararaho ndetse zikica benshi mu bazigabyeho igitero barimo abasirikare ba Monusco 6 n’umubare utaramenyekana w’ingabo za Congo.

Mu rugamba rwa mbere rwahuje ingabo za Monusco na ADF izi nyeshyamba zari zivuganyemo abasirikare ba Tanzania bagera ku 10 bo muri Monusco.

Muri iki cyumweru dusoza, nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye, ingabo nyinshi za Congo zarishwe mu gihe ingabo nyinshi za Monusco nazo zakuwe ku rugamba ari inkomere.


Igihugu cya Uganda kikaba cyahise kigumisha abasirikare benshi bo mu mutwe udasanzwe (Special Forces)n’ibikoresho birimo ibimodoka by’imitamenwa ndetse cyongera ibikorwa byo gushaka amakuru hfi y’umupaka wa Congo.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard karemire akaba yabwiye Chimpreports kuri uyu wa gatanu nyuma ya saa sita, ko UPDF ikomeje kuryamira amajanja ku mupaka kandi yiteguye kurinda ubuzima bw’abasivili n’ibyabo.

Uhereye kuwa Mbere ushize, imirwano ikaze yabereye muri Teritwari ya Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru, mu birometero nka 94 uvuye ku mupaka wa Uganda.

Itangazo rya Loni rivuga ko abasirikare ba Monusco bakomoka muri Malawi 6 ndetse n’umusirikare umwe ukomoka muri Tanzania biciwe mu bitero bihuriweho na Monusco na FARDC byo kurwanya ADF. Iri tangazo ryongeyeho ko abandi bashinzwe kubungabunga amahoro bakomeretse ndetse umwe akaburirwa irengero.

Iri tangazo kandi ryakomeje rivuga ko abasirikare benshi ba FARDC n’umubare utazwi w’inyeshyamba nabo baguye mu mirwano.

Abayobozi bavuga ko imirwano ikaze yabaye kuwa 10 Ugushyingo 2018 ahitwa Boyikine muri Beni, ikaba yaramaze umunsi wose. Inyeshyamba za ADF ngo zitanyeganyezwaga zarasanye na FARDC kugeza saa tanu z’ijoro.

Ibi rero byatumye hibazwa ahantu ADF yaba iri gukura amasasu adashira ndetse n’intwaro ziremereye ku buryo zibasha guhangamura ingabo za Loni nazo zifite ibikoresho byiza.

Nubwo ADF yari iherutse kwigarurira ibirindiro bya FARDC ndetse ikabasha gusahura imbunda n’amasasu mu bubiko, ubushobozi bwayo bwo gushikama ikarwana intambara ya nyayo yubahirije amategeko y’intambara (conventional warfare) bukomeje gutangaza abatari bacye.

Bivugwa ko mu mirwano yabereye Boyikine, ingabo za Congo zirukankanye umusirikare bavugaga ko afite ipeti rya Colonel wo mu gihugu cy’igituranyi.

Umwe mu basirikare ba FARDC ati: “Uwo mu colonel n’abagabo be bari bari kwica abantu, twirukankanye umwe muri bo. Twashakaga kumwica. Yanasize inkweto ye inyuma. Ntitwabashije kugenzura ubwenegihugu bw’uwo mu colonel.”

Kuri uyu wa gatanu kandi abayobozi bavuganye na Chimpreports bavuze ko bari kwegeranya ibimenyetso bigaragaza ubufatanye bwa ADF n’utundi dutsiko two hanze tuyiha ibikoresho, imyitozo ndetse bakanasangira amakuru.

Mu Ukuboza umwaka ushize wa 2017 igisirikare cya Uganda cyagabye ibitero by’indege ku birindiro bya ADF muri Congo bihitana abarwanyi benshi babarirwa muri Magana.

Gusa, ngo ubushobozi bw’uyu mutwe bwo kongera ukisuganya mu kanya gato ndetse ukongera guhangana n’ingabo za Loni zifite ibikoresho mu gihe kitageze ku mwaka bigaragaza ko ADF yaba ifite abandi baterankunga bo hanze.

Kuri ubu biravugwa ko uyu mutwe n’indi bakorana bagenzura imihanda y’ingezi, serivisi z’imibereho n’inyubako z’ingenzi muri Beni. Uyu mutwe unakoraubucuruzi muri uyu mujyi ndetse ukanaka imisoro ku bicuruzwa byagurishijwe.

Iperereza rya Chimpreports nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, ngo ryamenye ko mu kwezi gushize inyeshyamba za ADF zabashije kwirukana ingabo za Loni n’iza Congo muri Beni.

Mu rwego rwo kwigarurira igitinyiro nyuma yo guseba, izi ngabo za Monusco na FARDC nibwo mu minsi yashize zapanze kongera gusubirana Beni ariko zihura n’abarwanyi bakaze ba ADF n’intwaro zikomeye.

Ubwo yabazwaga urugero Uganda ihangayikishijwemo na ADF kuri ubu, umuvugizi w’igisirikare, Brig. Karemire yagize ati: “Ibikorwa bya ADF byahoze mu bice by’amajyaruguru ya Beni, kure uvuye ku mupaka wacu na Congo.”

Abajijwe kugira icyo avuga ku makuru y’uko ADF yaba irimo irabona ubunararibonye mu ntambara itari ifite kandi bishobora no kuyisunikira gutera Uganda, Brig. Karemire na none ati: “ADF ntizigera irusha ubushobozi UPDF kubw’ibyo nta kibazo gisobanutse ku mutekano w’igihugu. Abaturage bacu bakwiye gukomeza kwizera umutekano.”

Hagati muri za 90 nibwo ADF, yari ifite abarwanyi bagera mu 2000 yagabye igitero kuri Uganda ivuye muri Congo ariko isubizwa inyuma na UPDF.

Umuyobozi wayo mukuru, Jamil Mukulu kuri ubu abarizwa muri Gereza ya Luzira muri Uganda aho ashinjwa ibyaha by’iterabwoba, ubwicanyi no gushimuta.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU