The Maine mu bitaramo byayo bya ‘Simbuka Tour’ n’abahanzi bayigize barimo Queen Cha, Marina na Safi Madiba ntibahiriwe i Huye aho bakoze igitaramo cyitabiriwe n’abantu batarenze 40.

Huye: Igitaramo cya The Mane cyitabiriwe n’abantu batarenze 40

Iki gitaramo cyabereye i Huye kiri mu byo The Mane iri gukora byo kuzenguruka igihugu mu byo yise ‘Simbuka Tour’.

I Huye iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatanu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami risigaye riherereyeyo, kitabirwa n’abantu mbarwa nabo bataramiwe nyuma ya Saa sita z’ijoro, aho kwinjira byari amafaranga y’u Rwanda 1 000.


Iki gitaramo cyari gutangira saa kumi z’umugoroba ariko kiza kugenda kigizwa inyuma kubera kubura abantu kugeza aho bamwe bari baje batangiye kwikubura bagataha.

Umwe mu bakunze b’umuziki uherereye I Huye yabwiye IGIHE ko iki gitaramo cya The Mane cyabaye mu masaha mabi ikindi kikaba kitaramamajwe cyane.

Ati: “Iki gitaramo wasangaga abantu benshi batazi ko kiraba, kuko Abanyeshuri bonyine iyo bagira umutima wo kucyitabira ntabwo cyari kuba gutya, ngo abantu bange kuza. Byatewe n’imitegurire mibi, ikindi kiba gitinze, menya Bad Rama atazi gutegura ibitaramo.”

Iki cyabaye kandi nk’icyo bakoreye i Kigali mu ntangiro z’uyu mwaka bari kwimurika banatumiye Harmonize wo muri Tanzania nabwo kikitabirwa n’abantu mbarwa ndetse na bake baje bagataha bijujutira uburyo bacurangiwemo bwa ‘Playback’.

Bruce Melody na Butera Knowless nabwo ku wa 23 Ukuboza umwaka ushize bakoze igitaramo kigamije kwinjiza abakunzi babo mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, kitabirwa n’abafana mbarwa kandi cyari kimaze igihe cyamamazwa.

Huye: Igitaramo cya The Mane cyitabiriwe n’abantu batarenze 40
Igitaramo cyitabiriwe cyitabiriwe n’abantu mbarwa
Huye: Igitaramo cya The Mane cyitabiriwe n’abantu batarenze 40
Marina ku rubyiniro, bisa nk’aho abahanzi bo muri The Mane baririmbiye intebe gusa
Huye: Igitaramo cya The Mane cyitabiriwe n’abantu batarenze 40
Queen Cha imbere y’abafana 40 bari mu gitaramo bakoreye i Huye
Huye: Igitaramo cya The Mane cyitabiriwe n’abantu batarenze 40
Safi aririmba imbere y’imbaga yari yitabiriye

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU