Ku nshuro ya kabiri i Kigali hagiye kongera kubera igitaramo cy’abambaye imyenda icikaguritse (Déchiré party 2), giteganyijwe kuba kuwa 30 Ugushyingo 2018.

I kigali hagiye kubera ibirori bya Déchiré party 2 kirangwa n'abambaye ibicikaguritse

Kamaro Felicien uri gutegura iki gitaramo cyiswe ‘Déchiré party 2’ yavuze ko icya mbere giheruka kuba mu mezi atatu ashize, ubu bakaba bifuza kongera kugikora kuko ngo abantu benshi biganjemo urubyiruko basabye ko cyakongera kuba.

Kamaro yagize ati “Njye n’abo twateguranye iki gitaramo twatekerezaga ko wenda gishobora kuba igitaramo gito kandi kikitabirwa n’abantu bake ariko ku nshuro ya mbere twatunguwe no kubona abantu benshi bitabiriye.”

Kamaro akomeza avuga ko ubusabe bw’abifuza ko iki gitaramo cyakongera kuba ari byo byabahaye igitekerezo cyo kujya bategura iki gitaramo kabiri mu kwezi.

Ati “Muri iki gitaramo ntiduhuza abambaye imyenda ya Déchiré gusa ahubwo tugerageza gutumira n’ibyamamare mu rwego rwo kubihuza n’abakunzi babo kandi ibyo byamamare na byo tubisaba kuza byambaye imyenda ya Déchiré.”

Kimwe nk’ibyo byamamare biba byitabiriye iki gitaramo ngo n’abifuza kukijyamo bagomba kurimba umwenda wa Déchiré yaba ishati, ikote, ipantalo cyangwa n’ikindi icyari cyo cyose cyatuma umuntu agaragara yambaye imyenda izwi nka Déchiré.

Déchiré cyangwa Wraped Jeans  ni imyenda yagaragaye cyane mu bacakara bo hambere muri America bakoraga akazi kenshi kandi kavunanye ntibabone umwanya wo kwiyitaho no kugura indi myenda dore ko abenshi muri bo babaga batifashije.

I kigali hagiye kubera ibirori bya Déchiré party 2 kirangwa n'abambaye ibicikaguritse

I kigali hagiye kubera ibirori bya Déchiré party 2 kirangwa n'abambaye ibicikaguritse

I kigali hagiye kubera ibirori bya Déchiré party 2 kirangwa n'abambaye ibicikaguritse

I kigali hagiye kubera ibirori bya Déchiré party 2 kirangwa n'abambaye ibicikaguritse

I kigali hagiye kubera ibirori bya Déchiré party 2 kirangwa n'abambaye ibicikaguritse

I kigali hagiye kubera ibirori bya Déchiré party 2 kirangwa n'abambaye ibicikaguritse

Iki gitaramo biteganyijwe ko kizabera ahazwi nka Littile five bar & restaurant kwa Lando kw’itariki 30 ugushyingo 2018 aho kwinjira bizab ari  amafaranga  2000 ahasanzwe na 5000 muri VIP.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU