Impeta nicyo kimenyetso gishimangira amasezerano y’igihango abiyemeje kubana ubuzima bwabo bwose bambikana kugirango bigaragare ko yafashwe ari uwabandi ndetse biyumvemo batazahemukirana ubuziraherezo.

Ibintu 6 by'ingenzi ugomba kumenya ku mpeta y'urukundo

Ubantu bari kwitegura gukora ubukwe n’abo bakundana nta kindi cyaba gihamya y’urukundo ndetse n’ikimenyetso cy’ibihe byose kitari impeta niyo mpamvu abantu baba bagomba kuyimenya byinshi


Ibi ni ibintu 10 ukwiye kumenya ku mpeta y’urukundo.

1. Impeta yambarwa ku rutoki rwa kane rw’ikiganza y’ibumoso kubera ko abanyamisiri bo mu bihe byo hambere bemeraga ko muri uru rutoki habamo umutsi ugera mu mutima w’umuntu.

2. Ukwezi k’umwaka benshi bakunze gukoraho ubukwe bakambikana impeta ni ukuboza kuko 16 ku ijana by’ubukwe bwose bwabaye muri uku kwezi.

3. Umunsi umenyereweho na benshi gukoreraho ubukwe ni uwabakundana kuko 10 ku ijana by’ubukwe bwo mu isi bambikana impeta y’urukundo kuri uyu munsi.

4. Mu gihe 31 ku ijana by’abategura ubukwe bakora uko bashoboye kose bagategura impeta bazambikana uko izaba imeze 35 ku ijana bandi bo ntacyo biba bibabwiye bapfa kwambara.

5. Impeta y’urukundo igira ishusho y’uruziga ruba ruzenguruka urutoki rwa kane rw’ikiganza cy’ibumoso.

6. Iyo abambikanye impeta bamaze kuba umwe usanga umukazana cyana yita ku gaciro k’ibuye impeta ikozemo ariko umukwe we yita cyane kuko igaragara.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU