Kuri uyu wa Gatatu nibwo Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB rweretse itangazamakuru umunyamakuru wa BBC, Ndayizera Phocas ruvuga ko akurikiranyweho ibyaha by’ iterabwoba ndetse ko yafatanywe ibiturika (urutambi).

Ibiturika RIB ivuga ko yafatanye umunyamakuru Ndayizera Phocas

Ntwali John William uzobere cyane ibijyanye n’ ikoreshwa ry’ intambi kuko yahoze akorera societe y’ ubwubatsi izikoresha yatubwiye ko urutambi hari uburyo rushobora gukoresha rukaba rwashyira hasi inzu y’ amagorofa 10.

William yatangarije UMURYANGO ko urutambi ari igikoresho gifite ubushobozi bwo guturika kigasandaza ibintu byinshi kandi biremereye. Intambi zikoreshwa mu bucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro no mu bwubatsi igihe bashaka kumanyura intare zidashobora kumanegurwa n’ imashini, cyangwa gusenya inyubako igihe bigoye kuzisenya hakoreshejwe amapiki n’ imashini.


William avuga ko intambi nubwo zitagenewe gukoreshwa mu gisirikare hari ubwo igisirikare kizikoreshwa.

Ati “Umusirikare ashobora gukoresha ikintu byose cyashobora kuba intwaro. Ikanya ni iyo kurisha ariko ashobora kuyikoresha mu rugamba, icyuma cyo guhata ashobora kugikoresha arwana igihe yabuze bariyonete. N’ urutambi iyo basenya inzitizi ziri imbere aho kugira bazisenyeshe missile cyangwa ikompura hari ubwo bakoresha urutambi”

Inzego z’ igisirikare na polisi bakurikiranira hafi ikoreshwa ry’ intambi ndetse mu Rwanda hari itegeko ry’ intambi rigena uko zigurwa n’ uko zikoreshwa.

William ati “Ikintu abantu bashobora gusenya amezi abiri urutambi rwagishyira hasi mu munota umwe niyo mpamvu polisi n’ igisirikare bakurikiranira hafi”

Yakomeje avuga ko nta muntu ku giti cye wemerewe gutunga intambi kereka ibigo nabyo bikurikiranirwa hafi na Leta kugira ngo ige imenya intambi zinjiye n’ uko zakoreshejwe.

Ngo Leta igenzura niba abakoresha intambi babifitiye ubumenyi ikanagenzura niba zikoreshwa neza kuko zikoreshejwe nabi zishobora kwangiza ibikorwaremezo nka mavuriro n’ ibindi.

Ati “Ntabwo umuntu ku giti cye yatunga urutambi, arutunze byafatwa nk’ ikibazo”

William yatangarije UMURYANGO ko atabashije kureba neza imibare yanditse ku ntambi RIB yafatanye umunyamakuru Ndayizera Phocas gusa ngo ni intambi ziremereye.

Ngo intambi ziritura ibintu binini bitagendeye ku bunini bwazo ahubwo bigendanye n’ ubukana bwazo. Bivuze urutambi ruto rufite ubukana rushobora kuritura ikintu kinini cyane.

Ati “Ubushobozi bw’ urutambi ntabwo ari ubunini bwarwo ni ubwegerane bw’ ibyo bashyizemo”

Yakomeje avuga ko urutambi rushobora rutura inzu y’ amagorofa 10 yose ikajya hasi bitewe n’ uko rukoze n’ uko rwakoreshejwe.

Yagize ati “Bitewe na consentration, bitewe na installation n’ ibyo baruhuje narwo birashoboka ko rwasenya inzu y’ amagoroba 10, ababipima bafite ubushobozi bwo kubipima bakavuga ngo ibi iyo ubihuje n’ ibi byongera ubushobozi ku kigero runaka”

Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ateganya ko uhamijwe ibyaha by’ iterabwoba umunyamakuru Phocas akurikiranyweho, urukiko rumuhanisha igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze 20.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU