Ifoto umunyamideli ShaddyBoo yashyize hanze imugaragaza yambaye umwambaro werekana utwenda yambariyemo imbere yavugishije abatagira ingano.

Ifoto ShaddyBoo yashyize hanze yavugishije abatagira ingano

Mbabazi Shadia uzwi nka ShaddyBoo ku mbuga nkoranyambaga yongeye gutungurana mu ifoto yambaye umwenda ugaragaza imyambaro y’imbere yari yambaye ubwo yari yagiye koga, imyambaro yavugishije abatagira ingano.


Iyi foto yashyize kuri konte ya instagram yongeye kuvugisha bamwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga dore banaboneyeho kuvuga ko yaramaze iminsi yaraburiwe irengero.

ShaddyBoo umaze kuba umwe mu byamamare nyarwanda bifite konte zizwi [Verified Acount] kuri ubu ntakigaragaza udushya nkutwo yajyaga ashyiraho mbere aho bamwe bibaza ibyo ahugiyemo gusa ntibimenyekane kubera ko ibye byose abikora mu ibanga rikomeye.

Ifoto ShaddyBoo yashyize hanze yavugishije abatagira ingano

Ifoto yashyize hanze yambaye akenda gafite intoboro nyinshi aho kagaragaza ikariso n’isutiye bifite ibara ry’umuhondo yari yambaye ubwo yari yagiye koga ahantu hatazwi. ShaddyBoo ubu ni umugore uyoboye abandi mugukurikirwa n’abantu benshi kuri instagram aho magingo aya akurikirwa n’abantu bakabakaba ibihumbi magana ane.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU