Ifoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga igaragaza Zari ari gusoma ku itama ry’ umuhanzi Ommy Dimpoz yateje impagarara, aho bamwe bemeje badashidikanya ko aba bombi bashobora kuba bari mu Rukundo.

Ifoto ya Zari asomana n'umuhanzi umuhanzi Ommy Dimpoz yateje impagarara

Umuherwe Kazi Zari Hassan ukunzwe kuvugwa mu bitangaza makuru kubera udushya twinshi turimo abagabo bamukunda gusa we akaberekeka atakiri mu nkundo kuri ubu ari kuvugwa mu rukundo n’umuhanzi Ommy Dimpoz usanzwe akorera umuziki we muri Kenya.


Iyi photo yagaragaye Taliki ya 05 Ugushyingo 2018, Ubwo uyu muhanzi, ari kumwe n’umujyanama we, yajyaga gusura Zari mu rugo rwe muri Afurika y’Epfo.

Benshi mubabonye iyi photo bavuze ko Zari ashobora kuba ari mu rukundo nuyu muhanzi nyuma yuko byakunze kuvugwa ko zari ari nawe wagerageje kwita kuri uyu muhanzi ubwo yari yararembeye muri Afurika y’Epfo nyuma yo kurya uburozi bugafunga inzira y’igogora.

Mu kiganiro Ghettoadio yagiranye na Nyina Sandra Dangotew nyina wa Diamond, wahoze ari umugabo wa Zari banabyaranye abana 2, yavuze ko ibyiriya photo ntaho byaba bihuriye n’umubano hagati yabo, kandi ko bitabuza Zari kuba yagira ibindi akora cyangwa bitamubuza kuganira n’abandi bantu.

Ifoto ya Zari asomana n'umuhanzi umuhanzi Ommy Dimpoz yateje impagarara

Ni mu gihe uwafotoye iyi photo we yavuze ko iri ryari ijoro ry’igitaramo bari bateguye, ko ntakindi kirenze kuribyo. Zari n’umwe mu bagore bagiye bavugwa mu nkundo n’abagabo batandukanye nyuma yuko atandukanye na Diamond gusa we kugera magingo aya abirwanya avuga ko atarabona umwanya wo gusubira mu rukundo, aho asaba abantu bose kumuha agahenge akanza kwitekerezaho.

Leave a Reply