Diamond yatanze ubufasha bwo kuvuza Hawa, umukobwa bakundanye bwa mbere ndetse  akaba ariwe yanakoresheje mu mashusho y’indirimbo ye yise Ntarejea.

Igikorwa Diamond yakoreye umukobwa bakundanye bwa mbere cyakoze benshi ku mutima

Kuri uyu wa Kane taliki 8 Ugushyingo 2018 ,Umuhanzi Diamond yishimiye ko kuri ubu Hawa, umukobwa bakundanye bwa mbere amerewe neza nyuma yuko amwandikiye amukeneyeho ubufasha kubera indwara y’umutima yari yaramuzahaje.


Diamond nyuma yo kumva akababaro k’ umukobwa bakundanye bwa mbere,  yakoze iyo bwabaga ashaka uko yajya kumuvuza mu gihugu cy’Ubuhinde aho magingo aya uyu mukobwa amerewe neza ndetse yagarutse iwabo ku ivuko.

Diamond abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko anezerewe kuba uyu Hawa ari mu byishimo nyuma yo gukira indwara y’umutima. Yagize ati: “Ndishimye cyane kongera kukubona uri guseka.”

Igikorwa Diamond yakoreye umukobwa bakundanye bwa mbere cyakoze benshi ku mutima

Diamond yakomeje avuga ko atazamureka ngo yandavure ahubwo azanamufasha kumushakira igishoro kugirango atangire nawe yiyubake kugirango nawe azagire icyo yigezaho mu buzima bwe ndetse akigeze no kurubyaro rwe.

Hawa ni umwe mu bakobwa bakundanye na Diamond cyera agitangira umuziki aho bari batuye mu cyaro cya Tandale aho ubusanzwe uyu muhanzi avuka. Kuri ubu uyu mukobwa yatangaje ko ashimira Diamond ku gikorwa cyiza yamukoreye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU