Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yasabye Minisiteri y’ Ubuzima na Polisi y’ u Rwanda ko bagihagurukira ikibazo cyo kwihindura uruhu ‘KWITUKUZA’ kuko bifite ingaruka ku buzima.

Ikibazo cyo kwitukuza cyatumye Perezida Kagame asaba Minisante na Polisi kugihagurukira hakiri kare

Yabitangirije mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Twitter kuri iki Cyumweru tariki 25 Ugushyingo 2018.

Yagize ati “Bifite ingaruka mbi ku buzima n’ ibindi birimo no gukoresha ibinyabutabire bitemewe. Minisiteri y’ ubuzima na Polisi y’ u Rwanda bakwiye kubihagurukira mu maguru mashya”

Ikibazo cyo kwitukuza cyatumye Perezida Kagame asaba Minisante na Polisi kugihagurukira hakiri kare

Perezida Kagame yabikomoje ku butumwa uwitwa Fiona Kamikazi Rutagengwa yashyize kuri Twitter agira “Ntekereza ko Ikigo cy’ ubuziranenge na Minisiteri y’ ubuzima bakwiye gutangira ubukangurambaga bwo kurwanya kwitukuza kuko birimo gufata indi ntera”

Ikibazo cyo kwitukuza cyatumye Perezida Kagame asaba Minisante na Polisi kugihagurukira hakiri kare

Inzobere mu bijyanye n’ uruhu zigaragaza ko kwitukuza uruhu bigira ingaruka ku buzima zirimo no kuba uwabikoze yarwara kanseri y’ uruhu.

Si Perezida Kagame gusa wagize icyo avuga kuri Tweet ya Fiona Kamikazi

Maurice Kayisire yavuze ko kwitukuza ari ikibazo cy’ umuryango mugari atari ikibazo cy’ abagore gusa.

Yagize ati Umugabo yabwiye umugore ati ariko wazabajije abandi bagore icyo bisiga. Bleaching is a societal problem, not a problem for women alone !!!”

Ikigo cy’ Ubuziranenge RSB yavuze ko ubukangurambaga bwo kurwanya kwitukuza busanzwe ndetse ko bukomeje uko byagenda kose.

Ikibazo cyo kwitukuza cyatumye Perezida Kagame asaba Minisante na Polisi kugihagurukira hakiri kare

Ikibazo cyo kwitukuza cyatumye Perezida Kagame asaba Minisante na Polisi kugihagurukira hakiri kare

Uwitwa Ngango yashimiye Perezida Kagame avuga ko kwitukuza atari ibintu by’ i Rwanda.

Ikibazo cyo kwitukuza cyatumye Perezida Kagame asaba Minisante na Polisi kugihagurukira hakiri kare

Uwita Gakuba yavuze ko kwihindura uruhu witukuza ari ikimenyetso cy’ uko umuntu yataye ibimuranga no kutigirira icyizere.

Ikibazo cyo kwitukuza cyatumye Perezida Kagame asaba Minisante na Polisi kugihagurukira hakiri kare

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU