Masamba Intore yahuriye n’umukobwa we witwa Ikirezi Annais Déborah, mu gitaramo cyabereye muri Canada, cyiswe ‘Ikirezi live the Genesis’, ku wa 17 Ugushyingo 2018.Iki gitaramo cyabereye ahitwa St. Joseph’s Parish Ottawa, Ontario, Canada.

Ikirezi Annais Déborah na se Massamba bakoze igitaramo cy'amateka muri Canada

Abacyitabiriye bacurangiwe umuziki w’umwimerere mu njyana zitandukanye zirimo R&B Soul, Reggae n’iziri mu mudiho wa Kinyarwanda, umukobwa wa Masamba akaba ari we wabanje ku rubyiniro yiyerekana nk’umunyempano mushya mu muziki.

Masamba aza amukorera mu ngata akoresheje indirimbo ze zirimo ‘Kanjogera,’ ‘Araje,’ ‘Aragiye’ n’izindi. Anamumurikira abari bitabiriye.

Yakomeje avuga ko ku myaka uyu mukobwa we agezemo yanatangiye kugaragaza imbaduko mu muziki ari nayo nawe yambariye itabara, akajya ku rugamba rwo kubohora urwamubyaye, yemeza ko ari ibintu bigenda bihura.

Iki gitaramo cya Ikirezi Annais Déborah cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru ndetse aho cyabereye abantu bari bakubise buzuye.

Ubusanzwe Ikirezi afite imyaka 22 atuye Ottawa muri Canada, ni umuhanga mu kuririmba ndetse mu 2017 yitabiriye irushanwa rya Ottawa Idol.

Uretse kuba yimuritse nk’umunyempano mushya, ubusanzwe yafashaga abahanzi batandukanye ku rubyiniro mu buryo bw’imiririmbire cyane cyane abagiye gukorera ibitaramo muri Canada; yafashije The Ben, Sauti Sol n’abandi benshi batandukanye.

Ikirezi Annais Déborah na se Massamba bakoze igitaramo cy'amateka muri Canada

Ikirezi Annais Déborah na se Massamba bakoze igitaramo cy'amateka muri Canada

Ikirezi Annais Déborah na se Massamba bakoze igitaramo cy'amateka muri Canada

Ikirezi Annais Déborah na se Massamba bakoze igitaramo cy'amateka muri Canada

Ikirezi Annais Déborah na se Massamba bakoze igitaramo cy'amateka muri Canada

Ikirezi Annais Déborah na se Massamba bakoze igitaramo cy'amateka muri Canada

Ikirezi Annais Déborah na se Massamba bakoze igitaramo cy'amateka muri Canada

Masamba

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU