Ikoti Humble Jizzo yambaye mu bukwe ryatwaye amadolari angahe?

Ubukwe n’ ikoti Humble Jizzo yambaye ni kimwe mu byaranze amakuru y’imyidagaduro mu Rwanda mu cyumweru gishize ubwo yasezeranaga ku wa 24 Ugushyingo 2018 ndetse kugeza ubwo benshi bibajije ikiguzi cyabwo ariko ntibimenyekana.


Humble mbere y’iminsi mike ngo ubukwe bwe bugaragare mu maso y’abanyarwanda yirinze kuvuga ku kayabo byaba byaramutwaye ngo hategurwe neza ibyari bikenewe byose ngo ibirori by’ubukwe bwe bibe iby’amateka kuri benshi mu bakunzi be n’aba muzika nyarwanda. Gusa kimwe mu byatangajwe n’inzu isanzwe itunganya imideli Delphine Fashion House ikorera i nyamirambo Cosmos ni ikiguzi cy’ikoti rya Humble Jizzo n’ikanzu ya Amy Blauman.

Gushakisha imyenda izadodwamo ikote n’ikanzu bya Humble Jizzo na Amy Blauman byaragoranye kugeza ubwo umwenda wadozwemo ikoti Humble Jizzo yambaye wavuye muri Ghana naho uwa Amy ukava i Dubai ndetse imyenda yabo itunganywa mu gihe cy’amezi atatu mbere y’umunsi nyirizina w’ubukwe.

Uwamahoro Delphine uyobora inzu ya Delphine Fashion House yavuze ko byamutwaye ubuhanga n’umwanya, bimutwa amadolari asanga igihumbi magana atanu ya Amerika kugirango atunganye ikote n’ikanzu bya Amy Blauman.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU