Itsinda ry’urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu gihugu cy’u Burundi -Imbonerakure – ryongeye kumvikana ririmba indirimbo iburira abantu bazagerageza kubangamira amatora yo mu 2020 rivuga ko abo bazatwikwa.

Imbonerakure: Abategura kuzatoba amatora ngo bazashyirwa ku rusenge bacanirwe

Muri video yashyizwe ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga, Imbonerakure za CNDD-FDD zitanga umuburo zivuga ko abazabangamira amatora yo mu 2020 bazabashyira ku rusenge maze bagananira munsi bagatwika, zikongera zikavuga ko nubwo bazakurwa amenyo batazapfa barekuye ubutegetsi.


Kanda hano urebe iyo video kuri uru rubuga

Iyi video yakwiragiye ku mbuga nkoranyambaga mu Burundi nk’uko tubikesha Ubmnews ije isanga izindi zagiye zishyirwa ku karubanda hifashishijwe imbuga nkoranyambaga zitera ubwoba abatavuga rumwe n’ubutegtsi bwa Perezida Nkurunziza.

Aha bakaba bibutsa video yavuzwemo ko ‘abakeba ari ukubatera inda’, ikaba yaravuzweho byinshi kugeza ubwo igera mu maboko y’abaharanira uburenganzira bwa muntu muri Loni bakamagana iryo terabwoba.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU