Mu minsi micye amaze ahawe akazi ko kwamamaza ubukerarugendo bw’igihugu cya Uganda, Zari Hassan yatangiye kwinubirwa n’abaturage ba Uganda bavugako ari kwiyamamaza we ubwe aho kwamamaza uruganda rw’ubukerarugendo rwa Uganda.

Imikorere ya Zari mu kazi yahawe na Leta ya Uganda itangiye kwinubirwa n'abaturage

Ibi bije nyuma y’urugendo rwiswe ‘Tulambule ne Zari’ mu cyumweru gishize, Zari yashyize ahagaragara amafoto ye ari ahantu nyaburanga muri icyo gihugu, abagande batandukanye batangira kumwibasira bamushinja kwishyira imbere no kuba ari we wigaragaza cyane muri icyo gikorwa, aho kumenyekanisha ibyiza nyaburanga by’icyo gihugu.

Imikorere ya Zari mu kazi yahawe na Leta ya Uganda itangiye kwinubirwa n'abaturage

Uwitwa Chantal Ruby Batamuliza n’uburakari bwinshi yagize ati: “Usibye amafoto amwerekana ubwe nka ’Slay Queen,’ ngaragariza byibuze imwe gusa umenyekanisha ubukerarugendo. Keretse niba ari we ubwe uri kwiyamamaza, naho ubundi nta gishya na kimwe nabonye muri ariya mafoto.ubaha akazi kawe. Uri Ambasaderi, kora akazi kawe! Twereke icyo twakwitega mu gihe dusuye Uganda.”

Imikorere ya Zari mu kazi yahawe na Leta ya Uganda itangiye kwinubirwa n'abaturage

Zari akaba ashinjwa n’abagande ko yiyerekana cyane gusa, yerekana imodoka aba arimo zi mutwara muri ibyo bikorwa by’ubukerarugendo, usanga yibanda ku buzima bwe gusa ari nabyo byarakaje abagande benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga ari nazo akoresha yamamaza ibi bikorwa bye byo kumenyekanisha uruganda rw’ubukerarugendo rwa Uganda.

Imikorere ya Zari mu kazi yahawe na Leta ya Uganda itangiye kwinubirwa n'abaturage

Imikorere ya Zari mu kazi yahawe na Leta ya Uganda itangiye kwinubirwa n'abaturage

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU