Imyambarire ya Jennifer Lopez, umuhanzikazi ukomoka muri USA, yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga mu mafoto yifotoje yambaye ikanzu ndende  igaragaza imiterere y’umubiri we.

Imyambarire ya Jennifer Lopez mu mafoto yavugishije benshi

Jennifer Lopez, umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filimi, ni umwe mu bakunzwe muri USA kubera imiterere y’umubiri we uhorana itoto ku myaka 49 y’amavuko.


uyu muhanzikazi yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka All I Have, Papi, I’m into you n’izindi nyinshi, yari amaze kinini atifotoza yambaye ubusa, ariko kuri ubu imyambarire ya Jennifer Lopez mu mafoto yashyizwe hanze ikomeje kuvugisha abatari bacye.

Jennifer Lopez utari kugaragara mu muziki muri iyi minsi, yifotoje aya mafoto kugira ngo azasohoke mu kinyamakuru cyitwa InStyle magazine kizasohoka mu Ukuboza aho ari no kwamamaza filimi ye nshya yitwa ‘Second Act’.

Imyambarire ya Jennifer Lopez mu mafoto yavugishije benshi

Imyambarire ya Jennifer Lopez mu mafoto yavugishije benshi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU