Kuri uyu wa Gatanu ubwo habaga ibirori by’abanyeshuri barangije amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye nibwo hagaragaye ifoto y’umusore witwa Regis witabye Imana habura amezi 3 gusa ngo nawe yitabire ibi birori.

Ifoto umuvandimwe w'umunyeshuli wapfuye habura iminsi 4 ngo yitabire ibirori by’abarangije kaminuza i Huye yamushyiriye ikanzu ku gituro yateye benshi agahinda

Nyakwigendera Regis yigaga muri Kaminuza y’ u Rwanda College of Business and Economics, ahahoze hitwa SFB, yatabarutse mu gihe yiteguraga ko umunsi wo guhabwa impamyabumenyi ya Kamunuza icyiciro cya kabiri wagera.


Amakuru dukesha Umuryango ni uko uyu musore wagiye kunamira nyakwigendera Regis ari inshuti ifite akabyiniriro ka Khaled biganye Groupe Scholaire Kabgayi, ubushuti bwabo burakomeza. Khaled ni umwe mu banyeshuri 7050 bakoze ibirori bisoza amasomo muri Kaminuza y’ u Rwanda byabereye muri sitade ya Huye ku wa Gatanu w’ iki Cyumweru.

Ifoto umuvandimwe w'umunyeshuli wapfuye habura iminsi 4 ngo yitabire ibirori by’abarangije kaminuza i Huye yamushyiriye ikanzu ku gituro yateye benshi agahinda

Inshuti ye yagaragaye ku ifoto yamujyaniye ikanzu ku gituro, yakoze ibyasabwaga byose ku munyeshuri urangije Kaminuza, agura ikanzu bambara mu birori, arangije yambara ingofero yayo ikanzu ayishyira ku gituro.


iyitabye Imana habura iminsi ine gusa ngo yitabire ibirori by'abarangije Kaminuza i Huye.
Uyu musore witabye Imana arangije amasomo ye muri kaminuza twamwifuriza kuruhukira mu mahoro

Regis yakoze impanuka tariki 5 Kanama 2018, ubwo yari avuye mu birori bya batisimu y’ umwana wa mukuru we I Muhanga yerekeza I Kigali, impanuka yabereye mu muhanda Muhanga–Kigali, ihitana Regis ari nawe wari utwaye iyi modoka, abo bari kumwe bararokoka. Imana imwakire mu bayo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU