Urubuga nkoranyambaga rwa Instagram rwatangiye gahunda yo kurwanya mu bayikoresha ubwamamare bwa magendu,bamwe biremera mu buryo butari ukuri ku buryo kuguknda cyangwa gutanga ibitekerezo bitabayeho bitazongera gusubira.

Image result for instagram

Ubuyobozi bwa Instagram bwemeje ko bwashyizeho uburyo bushya butemerera kubaho kwa account za baringa zikoresha uburyo butashyizweho zigamije kwiha ubwamamare zidafite. Instagram ivuga ko account zizarega ku mabwiriza mashya zizajya zisabwa guhindura umubare w’ibanga.

Nyuma yaho Instagram ishingiwe yabaye igikoresho gicura amafaranga aturutse mu kwamamaza ku bantu bakurikirwa n’imbaga ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram.Ibi byagiye bituma abantu bacura ama program akora ama like n’ibitekerezo bya baringa bigamije guhamya ubwamamare butabayeho.

Instagram yaguzwe na Facebook mu mwaka wa 2012 akayabo ka miliyari y’amadolari ya Amerika ndetse kubera ubwamamare bwayo imaze kugira abayikoresha bagera kuri miliyari imwe y’abantu ku isi,Kevin Systrom na Mike Krieger bashinze Instagram baherutse kuva muriyi kompanyi kubera ubushyamirane bagiranye na Facebook.


TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU