Inyeshyamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zishe abasirikare batandatu bo muri Malawi n’undi umwe wo muri Tanzania, bose bakaba bari mu bikorwa byo kugarura amahoro muri iki gihugu.

Inyeshyamba zo muri Congo zishe abasirikare barindwi ba Loni

Aba basirikare bari mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo (Monusco) biciwe mu gitero Monusco ifatanyije n’ingabo za Congo bagabye ku nyeshyamba za ADF muri Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru.


Loni yatangaje ko hari abandi basirikare bayo icumi bakomeretse, benshi mu basirikare ba Congo no ku ruhande rw’inyeshyamba barapfa.

Mu itangazo Loni yasohoye, yamaganye ubwo bwicanyi, isaba inyeshyamba za ADF guhita zishyira intwaro hasi.

Yavuze ko kuba izo nyeshyamba ziri muri ako gace bibangamiye umutekano w’abaturage, bigakoma mu nkokora ingamba zo guhashya icyorezo cya Ebola cyahabonetse.

Ubu nibwo bwicanyi bukomeye buherute ku ngabo za Monusco nyuma y’ubwabaye umwaka ushize bugahitana abasirikare bayo 15.

ADF ni umutwe washinzwe n’umukiristu wahindutse umuyisilamu Jamil Mukulu mu mwaka wa 1995. Nyuma yo kwirukanwa ku butaka bwa Uganda, wahungiye muri Congo ari naho ufite ibirindiro, umutwe wavuzweho gukoresha abana no kwica abasivili amagana guhera mu 2014.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU