Umugabo witwa Terdsak Kaewpangpan ukomoka mu gihugu cya Thailand yahuye n’uruva gusenya ubwo nzoka yari yihishe mu musarani yamurumye igitsina ubwo yarimo yituma.

Inzoka yari yihishe mu musarani yarumye igitsina cy’umugabo wari uje kuwukoresha

Uyu mugabo wari wibereye mu kazi ku munsi w’ejo taliki ya 08 Ugushyingo 2018, yarakubiwe ashaka kujya ku musarani, ari kubikora ikiyoka gituruka muri uyu musarani gifata ubugabo bwe,arataka cyane, abakozi bagenzi be barahurura, basanga ari kurwana nacyo.


Iki kiyoka kirekire cyane, cyamufashe ubugabo kiraburuma karahava, byatumye abakozi bagenzi be bakimukiza bamujyana kwa muganga igitaraganya.

Iyi nzoka ikimara kurekura uyu mugabo w’imyaka 45, yahise yisubirira mu musarani uyu mugabo ajyanwa kwa muganga aho byabaye ngombwa ko bamudodesha indodo zigera kuri 15 kugira ngo iki gitsina cye gisubirane.

Terdsak yabwiye abnyamakuru ati: “Nari ndimo mpaguruka ku musarani nibwo numvise ikintu kindumye igitsina. Nahise menya ko ari inzoka. Nahise mpaguruka ndwana no kuyikura ku gitsina cyanjye yari yafashe. Amaraso yahise yuzura ahantu hose.”

Mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje abahanga mu gufata inzoka bari kugerageza gukura iyi inzoka yihishe mu musarani, niko kuyijyana hanze imbere y’abantu bari bahuruye baje kureba ibyabaye kuri uyu mugabo.

Ntabwo ari ubwa mbere muri ibi biro by’aba bakozi mu mujyi wa Bangkok habonetse inzoka, kuko Tardsak yavuze ko mu minsi ishize bari bahagaritse gukoresha ubundi bwiherero bwarimo inzoka none ubwo bakoreshaga nabwo bwavuyemo inzoka yamurumye.

Inzoka yari yihishe mu musarani yarumye igitsina cy’umugabo wari uje kuwukoresha


Inzoka yari yihishe mu musarani yarumye igitsina cy’umugabo wari uje kuwukoresha

Inzoka yari yihishe mu musarani yarumye igitsina cy’umugabo wari uje kuwukoresha

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU