Yannick Mukunzi yashyize hanze amafoto agaragaza umwana we Ethan Mukunzi ndetse n’umukunzi we Iribagiza Joy ubona ko bari mu bihe by’ibyishimo.

Irebere amafoto y'umwana wa Yannick Mukunzi (Ethan Mukunzi ) n'umukunzi we Iribagiza Joy

Yannick Mukunzi wabyaranye n’umukunzi we Iribagiza Joy kuri ubu bari mu bihe by’ibyishimo kubera umwana wabo arimo gukura ajya juru.


Yigeze kuvug ati: ”Itariki ntazibagirwa ni tariki ya 13 Nzeri 2016, ni bwo umwana wanjye w’umuhungu yavutse (Ethan Mukunzi), nta bwo nayibagirwa” , ibi akaba yarabivuze ubwo nawe yizihizaga imyaka 23 yari amaze ku Isi, Yannick wabonye izuba tariki ya 2 Ukwakira 1995.

Irebere amafoto y'umwana wa Yannick Mukunzi (Ethan Mukunzi ) n'umukunzi we Iribagiza Joy

Aya mafoto yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga benshi bishimiye uyu muryango waba bombi ndetse babifuriza gukomeza kugira urugo rwiza ndetse babasaba ko iby’urukundo rwabo bitarangirira aho ahubwo ko bazanakora imihango y’ubukwe bagahamiriza bose ko bakundana bizira uburyarya.

Ibi bije nyuma yaho Yannick yigeze gutangaza ko akunda Joy urukundo ruzira uburyarya ndetse ko ariwe azarongora kuko ari umukobwa babanye mu bihe byiza n’ibibi kugera ubwo amaze gutera imbere akaba amaze kwibikaho agafaranga.

Yannick utarigeze yerura ngo avuge igihe ateganya gukorera ubukwe gusa yavuze ko imyiteguro irimbanyije ndetse azamenyesha itangazamakuru mu gihe buzaba bwegereje.

Yannick Mukunzi na Ethan Mukunzi
Yannick Mukunzi n’umwana we w’umuhungu Ethan Mukunzi

Kuri ubu bashyize hanze amafoto abagaragaza n’umwana wabo Ethan Mukunzi,  aho ubona ko bari bishimye cyane ubona ko urugo rwabo rurimo ibineza neza byinshi.

Twakwibutsa ko Yannick Mukunzi ari umwe mu bakinnyi bagize ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kuva muri APR FC.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU